Nyuma y’aho umubano hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo uziyemo agatotsi kugera n’aho abadiplomate birukanwa muri ibi bihugu byombi, kuri ubu umubano hagati y’ibi bihugu byombi ni ntamakemwa.
Maite Nkoana-Mashabane, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, kuri uyu wa mbere nibwo yatangaje ko umubano uhagaze neza kuko ambasade z’ibihugu byombi zifunguye.

Muri Werurwe 2014 nibwo Afurika y’Epfo yirukanye abadiplomate batatu b’u Rwanda ibashinja kugira uruhare mu gitero cyagabwe ku rugo rwa Jenerali Kayumba Nyamwasa.
Jenerali Kayumba Nyamwasa yahoze mu ngabo z’u Rwanda ari umugaba mukuru w’ingabo nyuma aba n’Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhindi. Yahungiye muri Afurika y’Epfo kuva mu mwaka wa 2010 ari nabwo yatangiye gushyira ku mugaragaro ko ari kumwe n’abarwanya Leta y’u Rwanda.
Ubwo Afurika y’Epfo yari yirukanye abadiplomate b’u Rwanda 3, u Rwanda narwo rwahise rwirukana 6 bayo, ariko ubu Minisitiri Mashabane avuga ko ibibazo byakemutse ko umubano umeze neza by’umwihariko ko kuba ambasade zifunguye ari ikimenyetso cy’uko umubano ari ntamakemwa.
Ati “Twiyemeje gukomeza umubano wacu mwiza”.
Afurika y’Epfo yagiye ishinjwa kuba indiri y’abarwanya Leta y’u Rwanda
Mu mpera z’umwaka wa 2013, nibwo inkuru zacicikanye mu bitangazamakuru ko Gen. Kayumba n’umuherwe Rujugiro Tribert Ayabatwa ufite ibikorwa by’ ubucruzi i Brazzavil na CentrAfrika, bombi bari mu batoranijwe guherekeza Jacob Zuma Perezida wa Afurika y’Epfo mu ruzinduko yari yagiriye muri Congo Kinshasa.

Urwo ruzinduko rwavugwaga ko ari urwari rugamije kuganira kuri politike, ku bukungu ndetse n’ umufatanye mu bikorwa by’ umutekano hagamijwe kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo ndetse n’ akarere muri rusange, iki gihe Congo ikaba yari iri mu ntambara ikaze na M23.

Ubwo umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo watangiraga kuzamo agatotsi, u Rwanda rwashinjaga Afurika y’Epfo gucumbikira Kayumba Nyamwasa na Patrick Karegeye waje kwicirwayo bashinze ishyaka RNC rirwanya Leta y’u Rwanda. Afurika y’Epfo nayo igashinja Leta y’u Rwanda gushaka kugirira nabi aba bayihungiyemo.
N’ubwo bitangazwa ko umubano wazutse, kugeza n’ubu Afurika y’Epfo icumbikiye Gen Kayumba nk’impunzi, bikaba binavugwa ko akomeje ibikorwa bya politiki mu ishaka RNC Leta y’u Rwanda idahwemye kugaragaza ko rikorana na FDLR gushaka guhungabanya ubusugire bw’u Rwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com


