Abakiriya ba Equity Bank batewe impungenge n’imyirondoro basabwe gutanga

Sangiza iyi nkuru

Abakiriya ba Banki yo muri Kenya ikorera mu Rwanda (Equity Bank) batangaza ko bafite impungenge n’imyirondoro bwite basabwa n’iyi banki bo bavuga ko ikabije kwinjira cyane mu buzima bwabo bwite.

Ku bagitangira gukorana n’iyi banki bavuga ko bahabwa urupapuro rubasaba kwinjiza amakuru ari rwo ‘‘Customer Updating Information Form’. Abasanzwe bakorana nayo  barimo kohererezwa ubutumwa bugufi bubasaba kugira indi myirondoro batanga yiyongera ku yari isanzwe (updating).

Aba bakiriya bavuga ko ubusanzwe basabwaga gutanga Indangamuntu n’aho batuye ariko izi mpinduka zazanye no gusaba ibijyanye n’ubwishingizi, icyiciro cy’ubudehe ndetse n’ingano y’umushahara umukiriya yinjiza n’ibindi.

Aba bavuga ko  biteye impungenge kuko harimo gushaka kumenya impigi n’akayihatse .

Umwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru The Chronicles, Gilles Uwimpaye yagize ati “ Bampamagaye kuri telefoni, bansaba gusubiza ibibazo. Nasanze bimwe mu bibazo bikabije. Sinatanga amakuru bwite angana kuriya. Ni gute kumenya abantu mbana nabo cyangwa ndera bibareba?”

Equity Bank Rwanda 1
Igice kimwe cy’urupapuro rusaba amakuru rwa Equity Bank/Ifoto: The Chronicles

Ku rundi ruhande, mugenzi we avuga ko Equity Bank isaba amakuru menshi kandi  akabije kuba bwite ariko ko amwe atayatanze.

Ati “Nibyo barabaza amakuru menshi bwite, ariko si ngombwa kuyatanga. Ku makuru amwe n’amwe nagiye mvuga ko ntayazi.”

Ushinzwe Ubucuruzi n’abakiriya muri Equity Bank, Nirigira Athanasie ntiyashatse kugira icyo atangaza kuko yabwiye The Chronicles ko bamuhamagara nyuma y’isaha imwe ariko ntiyanitabye ubwo yahamagarwaga bwa kabiri.

Umwe mu bayobora rimwe mu mashami ya Equity Bank utatangajwe amazina yavuze ko aya amabwiriza yo kwaka imyirondoro bayahawe na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), ariko ibi BNR yabiteye utwatsi.

Umukozi Ushinzwe Ubugenzuzi bw’iby’amabanki muri BNR, Edward Karamuzi  yavuze ko iby’imiterere y’amakuru bireba banki n’umukiriya wayo.Avuga ko banki zishobora gukenera amakuru runaka ariko ko zigomba gusobanurira abakiriya bazo ikigamijwe.

Ati “ Gukusanya amakuru ni inshingano za banki. Bashobora kuba bakeneye menshi ashoboka kugira ngo batange serivisi nshya. Ariko bagomba kubwira abakiriya babo impamvu bakeneye ayo makuru.”

Izindi Banki nka GT Bank, KCB na Banki ya Kigali bavuze ko nta mushinga nk’uwo barimo gushyira mu bikorwa bafite. Nyuma yo  gusomerwa amakuru asabwa, bavuze ko harimo gutandukira.

 

 

 

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *