Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame atangaza ko u Rwanda ku bijyanye n’imikorere rudakurikiza amabwiriza ahubwo ko rugendera ku mahitamo.
Ibi yabitangarije mu kiganiro yatanze kuwa 18 Gashyantare 2019 ahitwa Charlotte muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni mu kiganiro yagiranye n’abashoramari batandukanye bo muri iki gihugu.
Perezida Kagame yagize ati “ Ntidukurikiza amabwiriza, dukurikiza amahitamo. Kuri twe, nta gitabo cy’amabwiriza gihari. Hari ibintu bisanzwe biriho ko Isi ifite igitabo abantu bose bavomamo amabwiriza. Twe duhitamo inzira dushaka kunyura.”
Umukuru w’Igihugu avuga ko kandi u Rwanda ari rwo rwirengera ingaruka mbi z’ibiva mu mahitamo rukora. Ati “ Iyo hari icyo dukoze kigakunda, turabyishimira. Iyo bidakunze, nta we tubyegekaho. Dusubiza amaso inyuma tukarebaho aho bitagenze neza.”
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Perezida Kagame kandi yabwiye abari muri iki kiganiro ko u Rwanda rukataje kandi rufite amasomo yatumye rugena ahazaza kandi ko hari iterambere ridaheza kuko biri uko “ Ntibyaba byumvikana.”


