Kirundo: Ubuyobozi bwemeza ko imirambo icyenda yabonetse muri Rweru yavuye mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’Intara ya Kirundo mu gihugu cy’uBurundi butangaza ko imirambo icyenda yagaragaye mu kiyaga kiri hagati y’u Rwanda n’iki gihugu yavuye mu Rwanda.

Mu kiyaga cya Rweru ku ruhande rw’u Burundi muri Komini Busoni, mu majyaruguru y’iki gihugu, kuri uyu wa Gatanu ushize hongeye kugaragara imirambo icyenda y’abantu ireremba hejuru y’amazi.

Inkuru bifitanye isano: https://bwiza.com/2019/02/25/mu-kiyaga-cya-rweru-hongeye-kugaragara-imirambo-irimo-iyafatanyishijwe-igiti/

Babinyujije ku rukuta rwa twitter rw’Intara ya Kirundo aba bayobozi bemeje ko iyi mirambo yavuye mu Rwanda binyujijwe mu ruzi rw’Akagera.

Bati “ Imirambo yagaragaye ku nkengero z’ikiyaga cya Rweru muri Komini Busoni muri Komini ya Kirundo ivuye mu Rwanda binyuze mu ruzi rw’Akagera.”

Capture 15

Mu kiganiro n’Ijwi rya Amerika, Umuyobozi w’Intara ya Kirundo, Alain Sylivere Mutabazi yavuze mu iperereza bakoze basanze nta muturage babuze ku ruhande rw’igihugu cye bityo ko iyi mirambo ishobora kuba iva ku ruhande rw’u Rwanda.

Ati ”  Turabona y’uko hari ibindi bintu bizanwe n’isuri nk’amarebe n’ibindi biva mu Rwanda binyuze mu Kagera. Iyo umuyaga uhushye bihita biza ku ruhande rwa Rweru muri Komini Busoni. Urabona ko hegereye umupaka.”

Uyu muyobozi kandi yasabye abaturage kurikanura no kudaha amatwi izindi nkuru zivuga kuri iyi mirambo.

Ibi byunzwemo n’ikinyamakuru cya Leta y’u Burundi, Le nouveau  cyahise gitangaza ko koko imirambo yagaragaye mu kiyaga cya Rweru yavuye mu Rwanda.

Capture 16

Ku rundi ruhande, haribazwa impamvu inzego z’umutekano z’u Burundi zidata muri yombi abazana imirambo mu kiyaga cya Rweru, ku ruhande rw’igihugu cyabo kuko imirambo ariho ikunze kugaragara.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Si ubwa mbere abayobozi b’u Burundi bavuga ko imirambo yagaragaye mu kiyaga cya Rweru yavuye mu Rwanda. Ibi u Rwanda ntirwahwemye kubitera utwatsi.

Ubu buyobozi buravuga ibi mu gihe umubano w’u Rwanda n’u Burundi wazambye kuva mu 2015. Buri ruhande rushinja urundi gucumbikira no gufasha abashaka guhungabanya umutekano w’urundi. Nyamara kugeza ubu nta ruhande rwigeze rwihandagaza ngo rwemeze ibyo rushinjwa.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *