Inzobere mu miterere n’imibereho ishingiye ku gitsina, mu kiganiro yagiye atanga kuri radio zitandukanye, yavuze ko gusomana ku bashakanye hari indwara zimwe na zimwe bishobora kuvura.
Yakomoje ku bagabo bagira ikibazo cyo kurangiza vuba hamwe n’abafite ikibazo cyo kutagira ubushake bw’imibonano mpuzabitsina (gushyukwa).

Yagize ati “ Gusomana ku buryo bwimbitse ku bantu bubatse biravura […] ni umuti kuri ba bagabo igitsina gitinda gufata umurego […] iyo asomye umugore umwanya munini igitsina gifata umurego […] iyo umugabo afashe umwanya wo gusoma umugore ntahite yihutira guhita akora imibonano akaguma mu mwanya wo kumusoma no kumukoraho , ni umuti mwiza wo ku kudashyukwa k’umugabo.”
Yakomeje avuga ko umugabo ashobora gusoma umugore we agahita arangiza nta mibonano mpuzabitsina ibayeho ariko ibi nabyo ngo si bibi.
Yongeyeho ati “ Uyu munsi umugabo ashobora kugusoma umwanya munini akarangiza, nta kibazo mureke , umutere akanyabugabo umubwire uti cheri ejo bizagenda neza […] ejo bigenze uko ntazarangiza kuri wa mwanya kubera ko amaze kumenyera gusomana umwanya munini […].”
Yakomeje asobanura ko gusomana umwanya munini kandi wabyitayeho ari n’umuti uvura ububabare abagore bagira iyo bari mu minsi y’uburumbuke n’ibindi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com


