Ubutegetsi bwa Uganda bwarekuye Umunyarwanda Kayibanda Donne Rogers wari uherutse gushimutirwa ahitwa Kisaasi muri Kampala.
Uyu Munyarwanda yageze muri Uganda kuwa 10 Mutarama aho ngo yari atashye ubukwe bw’umubandimwe we.
Nyuma y’ifatwa rye, Uganda yararuciye irarumira ntiyagira icyo itangaza. Ku rundi ruhande, Olivier Nduhungirehe, Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yari yifashishije twitter avuga ko Kayibanda yafashwe.
Umvandimwe wa Kayibanda, Julian Ingabire yemeje aya makuru. Yatangarije Chimpreports ati “ Kayibanda n’undi mugabo bafunguwe kandi bageze mu Rwanda amahoro. Turashimira Imana ko barekuwe amahoro.”
Ubutegetsi bw’ u Rwanda bwemeza ko hari Abanyarwanda bafungiwe muri Uganda basaga 40. Ibi Uganda irabihakana.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Bamwe mu Banyarwanda bakunze kuvuga ko batabwa muri yombi muri Uganda bashinjwa kuba intasi. Ibi barabihakana, bakavuga ko baba bagenzwa n’ibindi.


