Gen Kayihura yaguriwe indi nzu, agiye guhabwa indi mirimo nyuma y'agatebe

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Uganda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’I ngabo z’igihugu (UPDF), Yoweri Museveni yaguriye indi nzu Gen Kayihura ndetse amusezeranya kumuha indi mirimo muri Leta.

Kuri ubu Gen Kayihura yamaze kuva mu nzu yari amazemo imyaka 13 abamu n’umuryango we ubwo yari Umuyobozi wa Polisi ya Uganda.

Umwe mu bantu ba hafi mu muryango wa Gen Kayihura  yatangarije Spyreports ko iyi nzu iherereye mu gace ka Muyenga mu Mujyi wa Kampala mu mwaka ushize.

Uyu yatangaje ko Perezida Museveni yasesenguye neza ibyaha Gen Kayihura aregwa agahitamo kubyirengagiza. Avuga ko  Perezida Museveni yatumiye  Kayihura mu ifamu ye iri ahitwa  Kisozi, mu Karere ka Sembabule mu mwaka wa 2018 bakaganira ndetse akanamusezeranya  imirimo mishya.

Museveni yagize ati “ Genda witegure kuva muri iriya nzu wakodesherezwaga na polisi. Shaka indi nzu izaba urugo rwawe. Nzayikugurira.

Inshuti y’umuryango wa Kayihura yatangarije iki kinyamakuru dukesha iyi nkuru ko Museveni yasezeranyije Gen Kayihura umwanya uzatuma yicara muri Guverinoma ya Uganda kugira ngo akomeze umuhate we wo gukorera igihugu.

Gusa ngo Museveni yasabye Kayihura kubanza yarukuhuka imihangayiko ikomoka ku buyobozi bwa Polisi, gereza mu gihe yitegura imirimo ye mishya.

Biravugwa ko kandi Museveni yasabye Umuyobozi w’Urukiko rwa Gisirikare rwa Makindye, Lt Gen Andrew Gutti guhanagura ibyaha byose Gen Kayihura yashinjwaga.

Uyu muntu wa hafi no kwa Gen Kayihura yemeza ko inzu Kayihura yaguriwe iri mu gace ka Muyenga mu Mujyi wa Kampala ariko nta vuga neza aho iherereye.

Indi nkuru bifitanye isano: https://bwiza.com/gen-kayihura-yivanye-mu-nzu-yakodesherezwaga-irinzwe-ku-rwego-rwo-hejuru/

Kuri ubu Gen Kayihura yitaweho cyane na Perezida Museveni muri iki gihe. Gen Kayihura yirukanwe  ku buyobozi bwa Polisi ya Uganda muri Mata 2018. Muri Kamena yaje gutabwa muri yombi afungirwa Makindye nyuma aza kurekurwa ariko asabwa kuzajya yitaba urukiko.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Muri icyo gihe,  abanzi be bamwishimye hejuru babona ko yigijweyo. Biragaragara ko Museveni yongeye kwiyegereza uyu mujenerali w’Umufumbira w’inyenyeri enye, Ese ibi bihatse iki? Tubitege amaso.

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *