Nyuma y’ibibazo byagiye bitangazwa n’umuryango wa Rwigara Assinapol ku cyemezo cy’Umujyi wa Kigali kirebana n’inyubako ndetse n’ikibanza by’uwo muryango ndetse n’itabwa muri yombi ry’umupfakazi wa Nyakwigendera Rwigara Asinapolo,Polisi y’u Rwanda iratangaza ko ibyo bibazo byakemuwe kinyamwuga.
Rwigara Assinapol yahitanywe n’impanuka ikomeye yabereye mu Kagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya ho mu Karere ka Gasabo muri Gashyantare uyu mwaka.
Umugore we Adeline Mukangemanyi n’umuryango asigaranye, bagiye batangaza byinshi bagamije kuvuguruza ibyavuye mu bugenzuzi bw’imyubakire, ndetse n’icyemezo cy’Umujyi wa Kigali, byagaragaje ko ibice bibiri by’inyubako y’ubucuruzi iri mu Kiyovu, yubatswe nta byangombwa, kandi ikaba ifite inenge zishobora gutuma igwira abantu.

Mukangemanyi yumvikanye mu bitangazamakuru bitandukanye, avuga ko ibyo byose ari itotezwa rikorerwa umuryango we, aho yanabihuzaga n’urupfu rw’umugabo we.
Ku bufatanye bwa Polisi n’Umujyi wa Kigali, hanyomojwe ibyo byatangajwe n’uwo muryango, ahubwo izo nzego zikavuga ko ibyo bibazo byakemuwe kinyamwuga, hakurikijwe ingero fatizo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CSP Celestin Twahirwa, yabwiye itangazamakuru ko “Nyuma y’irya mpanuka yahitanye Rwigara Assinapol, Polisi yahise itabara, ndetse ihita itangira iperereza, kandi umuryango we waramenyeshejwe uko byagiye bigenda. Ndetse n’igihe umuryango wavugaga ibindi kuri iyo mpanuka, hakozwe iperereza ryimbitse kandi ibyarivuyemo byasangijwe umuryango, binagaragaza ko ibyo bakomezaga kuvuga byari bishingiye ku mabwire gusa.”

CSP Twahirwa akomeza agira ati “Mu cyumweru gishize, Mukangemanyi yarahamagajwe bitewe n’ibyo yavuze kuri Leta aninjiza icyemezo cy’Umujyi wa Kigali mu rupfu rw’umugabo we.”
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fidele Ndayisaba na we yasobanuye neza ko izo nyubako zivugwa, zari zarubatswe nta n’ibyangombwa byo kuzubaka bihari.
Ati: “Ibyemezo byose byafashwe kuri ziriya nyubako ndetse n’ikibanza cyari kitarubakwa mu Kiyovu, byafashwe mu buryo bukurikije ibisabwa.”
Icyo kibanza kitubatse, cyafatiriwe n’Akarere ka Nyarugenge bitewe n’uko nyiracyo atabashije kubahiriza igihe cyagenwe mu kucyubaka.
Ubusanzwe ikibanza kiba kigomba kubakwa mu myaka 3, ariko Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasobanuye ko icyo kibanza cyarengeje igihe na mbere y’uko hafatwa icyemezo ndakuka.

Umuvugizi wa Polisi akomeza yibutsa ko “uwamamaza nkana ibihuha akagomesha cyangwa akagerageza kugomesha rubanda arwangisha ubutegetsi buriho, agatera cyangwa akagerageza guteza imvururu mu baturage, bihanwa n’Amategeko, kandi u Rwanda rukaba igihugu kigendera ku Mategeko, bityo Umuryango wa Rwigara ukaba utari hejuru y’Amategeko hatitawe ku byawubayeho. Ntacyo bihindura ku iyubahirizwa ry’amategeko.”
Akomeza ahamagarira rubanda kubahiriza amategeko no gukorana n’inzego bireba mu gukemura ibibazo byose mu mahoro, aho kwishora mu gukwirakwiza ibihuha bidafite shinge na rugero, hifashishijwe uburyo bwose bw’itumanaho.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Semigabo JP / Bwiza.com


