Igisubizo cya Perezida Museveni ku Ngabo z’u Rwanda ziri ku mupaka

Sangiza iyi nkuru

Ingabo kabuhariwe za Uganda ngo zizaguma mu bigo byazo byegereye umupaka w’iki gihugu n’u Rwanda nubwo ngo Ingabo z’u Rwanda zoherejwe ku dusozi turebana na Kabale na Ntungamo nk’uko byemezwa na Perezida Museveni.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda aherutse gutangaza ko igihugu gifite uburenganzira bwo kohereza ingabo aho ari ho hose mu gihugu ariko ko nta ngabo cyohereje ku mupaka ugihuza na Uganda.

Icyo gihe yagize ati: “ Nta kibazo mbona mu Rwanda kohereza ingabo aho ari ho hose ku butaka bwarwo,…Nta kibazo niba u Rwanda hari icyo rwakoze mu kurinda umutekano w’ubutaka bwarwo… Ariko ndashaka kwizeza Abanyarwanda ko batekanye .”

Ikinyamakuru Chimpreports cyo muri Uganda ariko cyo kivuga ko iperereza ryacyo ryerekana ko Ingabo z’u Rwanda by’umwihariko izo mu mutwe wa Special Forces ziri mu bice by’umupaka  byegereye Kamwezi, Maziba, Rubaya, Matanda na Katuna.

Uganda nayo ngo ikaba yakagombye gusubiza yohereza ingabo gucunga igice kizenguruka amajyepfo y’uburengerazuba n’ibikoresho bihagije n’ingabo kabuhariwe mu rwego rwo kwikingira.

Mu Ukuboza 2017, Uganda yohereje ingabo nyinshi mu burengerazuba bwa Uganda mu rwego rwo gukumira ibitero by’umutwe wa ADF ubarizwa muri Congo.

Igisirikare cya Uganda nyuma kikaba cyarifashishije imbunda zirasa kure mu gusenya ibirindiro bya ADF abarwanyi basigaye baratatana. Nk’uko byatangajwe ariko n’abayobozi b’ingabo bari muri iki gikorwa cya gisirikare, ngo abarwanyi ba ADF bari bateze imitego ingabo za Uganda muri Congo ku buryo iyo Perezida Museveni yibeshya akazoherezayo bari kuzimarira ku icumu nubwo Kabila wari ukiri ku butegetsi yari ataratanga uburenganzira bwo kwinjiza ingabo za Uganda ku butaka bwa Congo.

Kuri ubu rero ngo nyuma y’aho u Rwanda rwagiye rugaragaza ingabo zarwo mu myitozo ikomeye mu mpera z’umwaka ushize, ngo byari byitezwe ko Museveni nawe asaba ingabo ze kabuhariwe kuryamira amajanja ku mupaka.

Nyamara ariko, ngo iperereza rya Chimpreports ryamenye ko ahubwo Perezida Museveni yategetse ubuyobozi bw’ingabo kumenya ko ingabo ziguma mu bigo byazo.

Umuyobozi utifuje ko amazina ye ajya ahagaragara ngo akaba yabwiye uru rubuga ko Igisirikare cya Uganda kizeye ko uyu mwuka mubi uheruka hagati y’u Rwanda na Uganda bavuga ko watumye umupaka wa Gatuna ufungwa uzabonerwa igisubizo.

Amakuru akaba avuga ko Perezida Museveni aherutse kubazwa niba adatewe impungenge n’ibitero bitunguranye by’u Rwanda, asubiza agira ati: “ Ibibazo byose n’abaturanyi ba Uganda bizakemurwa binyuze muri dipolomasi .”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kabale nabwo buravuga ko ku mupaka nta musirikare wa Uganda wahabona.  Darius nandinda RDC (Resident District Commissioner) w’aka karere Ati: “ Icyo nababwira n’uko ntabo twohereje kandi nta gikuba cyacitse .”

Ku kijyanye n’umutekano uyu muyobozi yavuze ko nta mpamvu yo kugira impungenge.

Ni mu gihe umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda warushijeho gukara mu minsi ishize watumye bamwe bakeka ko ibihugu byombi bishobora kujya mu ntambara.

U Rwanda rukaba rushinja Uganda gufasha Kayumba Nyamwasa gutoza inyeshyamba ze ziri muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hagamijwe gukuraho ubutegetsi buriho ariko Uganda ikabihakana nubwo hari ibimenyetso bigenda bijya ahagaragara.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *