Inama y’inteko zishinga amategeko z’ibihugu bigize Inama Mpuzamahanga ku Biyaga Bigari (FP-ICGLR) yasabye ko abayobozi ba Uganda, u Burundi n’u Rwanda guhura byihuse bagakemura ibibazo bafitanye.
Nyuma y’inama ya Kampala, Komite ishinzwe amahoro n’umutekano y’Inama y’Inteko zishinga amategeko z’ibihugu bigize ICGLR, irifuza ko ibihugu by’u Rwanda, u Burundi ndetse na Uganda byahura bigakemura amakimbirane bifitanye muri iki gihe.
“ Komite yanzuye ko abakuru b’ibihugu bagomba gukora bya gicuti kandi binyuze muri dipolomasi bagana ku gukemura ibi bibazo mu nyungu rusange z’aka karere ,” ibi ni ibikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuwa 27 Werurwe.
Inama Mpuzamahanga ku Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) yashinzwe mu 2008, igizwe n’ibihugu 12 birimo u Rwanda, kongeraho abaturanyi barwo bose, mu burasirazuba, hagati no mu majyepfo ya Afurika. Amakimbirane yanze kurangira muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ibi bihugu byose byo mu karere byagiye bigiramo uuruhare, ni kimwe mu byateye gushinga iyi nama.
Usibye abakuru b’ibihugu bakunze guhura, inteko zishinga amategeko z’ibihugu bigize ICGLR nazo zashinze urubuga rumwe zizajya zikoresha mu guharanira amahoro n’umutekano mu karere.
Mbere y’amakimbirane y’u Rwanda na Uganda, u Burundi nibwo bwabanje kugirana ibibazo n’u Rwanda kuva mu 2015. U Burundi bukaba bwarafunze imipaka yabwo ku Banyarwanda ndetse bunahagarika kohereza ibicuruzwa mu Rwanda.
U Burundi bushinja u Rwanda uruhare mu ihirika ry’ubutegetsi ryapfubye mu 2015, Perezida Nkurunziza kuva icyo gihe akaba atarasohoka mu gihugu ahubwo akohereza ba visi perezida mu nama mpuzamahanga.
Naho kuri Uganda, u Rwanda rushinja iki gihugu gushyigikira abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu, gutoteza, gukorera iyicarubozo no kwirukana Abanyarwanda muri Uganda ndetse no kubangamira ubukungu bwarwo. Ni mu gihe Uganda yakomeje gushinja bamwe mu Banyarwanda ibikorwa by’ubutasi no guhungabanya umutekano wayo.
Ibi byatumye u Rwanda rugira inama abaturage barwo yo kuba baretse kujya muri Uganda mu rwego rwo kwirinda kugirirwa nabi.
Amb. Onyango Kakoba wahoze ari umudepite muri Uganda kuri ubu akaba ari Umunyamabanga Mukuru wa FP-ICGLR, yabwiye abanyamakuru ko imyanzuro bafashe bazayigeza kuri ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’u Rwanda, Uganda n’u Burundi kandi bakurikirane ko hari ikizakorwa.


