Abasirikare 8 bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrefrique baherutse kuraswa na mugenzi wabo nawe waje kuraswa nyuma kuri ubu batangiye kuvurizwa ahantu hatandukanye.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen. Joseph Nzabamwita, yavuze ko abasirikare batanu mu munani barashwe na mugenzi wabo i Bangui kuri iki cyumweru bajyanywe mu bitaro bya Loni byitwa Nakasero Hospital mu Mujyi wa Kampala muri Uganda kugira ngo bahabwe ubuvuzi bwisumbuyeho.

Abandi basirikare batatu batakomeretse bikabije baracyavurirwa muri Centrafrique mu bitaro by’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Centrafrique, MINUSCA, i Bangui.
Aba basirikare bakomeretse kuwa Gatandatu ubwo mugenzi wabo (umwe mu ngabo za RDF), yishe bane abarashe agakomeretsa abandi umunani.
Ingabo za RDF zahise zimurwanya ziramurasa kugira ngo hatagira abandi arasa.

Brig. Gen Nzabamwita yavuze ko ari ubwa mbere aya mahano yari abaye mu ngabo z’u Rwanda.
Kugeza ubu iperereza kucyaba cyarateye uyu musirikare wa RDF kwivugana bagenzi be riracyakomeje aho bikekwa iterabwoba nk’imwe mu mpamvu yaba iri inyuma y’iki gikorwa.
Ku itariki ya 8 Nyakanga mu gihe cya saa kumi n’imwe na 45, Umusirikare w’u Rwanda wari mu butumwa bw’amahoro muri Centrefrique yarashe bagenzi be bivugwa ko nawe yahise yirasa. Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda Brig Gen Joseph Nzabamwita yanyomoje aya makuru avuga ko atirashe ahubwo yahise araswa na bagenzi be kugira ngo adakomeza kurasa abandi .
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com


