Min. w’Ubutabera wa Gambia, Ba Tambadou atangaza ko uko ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi ryangana kose ntacyo byahindura ku kuba yarabaye kandi isi yose ikaba ibizi.
Ibi uyu muyobozi wabaye n’Umushinjacyaha mu Rukiko Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) yabitangarije abantu 500 bari bitabiriye inama mpuzamahanga yigaga kuri jenoside kuri uyu wa Gatanu.
Min. Tambadou yavuze ko ihakana ritahindura ku kuba jenoside yakorewe Abatutsi yarabaye mu Rwanda kandi bikaba bizwi.
Ati “ Nta ngano y’ihakana yatuma ibyabaye bihinduka.”
Avuga ko u Rwanda rudakwiye kwirirwa rugira icyo ruvuga ku bahakana jenoside kuko nta mwanya wo kubataho. Uyu mugabo wari uheruka mu Rwanda mu myaka 15 ishize, yibuka ko ubwo yari umushinjacyaha, uduce twa Byumba na Cyangugu twagarukaga mu matwi ye cyane.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Minisitiri Tambadou, ashimangira ko u Rwanda rukomeje kwereka amahanga ko nta mutegetsi ukwiriye kucamo ibice abaturage kugira ngo arambe ku butegetsi.


