Umuryango wita ku burenganzira bwa muntu, Human Right Watch, kuri uyu wa 15 Mata 2019, wasabye Leta y’Afurika y’Epfo kugeza imbere y’ubushinjacaha abagize uruhare mu bitero byagabwe ku bimukira mu byumweru bitatu byashize.
Ibyo bitero bishingiye ku ivangura byasize abimukira bo muri Malawi basaga 300 bakuwe mu byabo, bihitana abimukira 6 abandi benshi barakomereka. Nk’uko uyu muryango wita ku burenganzira bwa muntu ubitangaza, kugeza ubu nta muntu wagize uruhare muri ibyo bikorwa bishingiye ku rwango no guhohotera abimukira uragezwa imbere y’ubushinjacaha.
Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu uvuga ko kuva ku wa 25 Werurwe kugeza Ku wa 27, udutsiko twitwaje imihoro n’inkoni z’ibyuma twateye mu ngo z’abimukira mu gace ka Durban, tubirukana mu ngo zabo, turabasahura.
Umuryango w’Abibumbye ishami rishinzwe impunzi, UNHCR, watangaje ko ibyo bitero byatumye abimukira baba muri Afrika y’Epfo bongera kugira ubwoba bw’ibikorwa by’ivangura n’urwango bibakorerwa. Ibyo bikorwa byibasira abimukira bikorwa n’Abanyafurika y’Epfo bakennye n’abadafite akazi bashinja abimukira kubatwarira imirimo n’izindi nyungu.
Nk’uko iyi nkuru dukesha Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ikomeza ibivuga , Abanyamalawi hafi 88 barokotse ibyo bitero bahise basaba gusubizwa iwabo ku bw’umutekano wabo. Abandi nta mahitamo bari bafite uretse gusubizwa mu gace bari birukanwemo.
Umuyobozi w’umuryango wita ku burenganzira bwa muntu muri Afurika y’Epfo, Dewa Mahvinga yavuze ko mu rwego rwo guhasha abibasira abimukira, hakenewe byihutirwa politiki nziza yo gufata no kugeza mu bushinjacaha abagira uruhare mu ivangura rikorerwa abimukira muri icyo gihugu.
Bizumuremyi Patrick @bwiza.com


