Iri ni Ijambo ryâImana mugezwaho nâUmukozi wâImana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije muri Minisiteri ye yâivugabutumwa yise âNibintije Evangelical Ministriesâ yigisha ijambo ryâImana nkuko Imana yamuhaye uyu muhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro.
Yohani 14:9-10
âYesu arambaza atiâ Nabanye namwe iminsi ingana ityo, kandi ntiwari wamenya Filipo, umbonye aba abonye Data. ni iki gitumwe uvuga utiâ Twereke Data wa tweseâ? Ntiwizera ko ndi muri Data na Data akaba muri njye? Amagambo mbabwira sinyavuga ku ubwanjye, ahubwo Data aguma muri njye niwe ukora imirimo ye.â
Amategeko menshi tugenderaho hano ku isi yazanywe nâukubera ibibazo byabaye mu ubusitani bwa Edeni. Kubera icyaha cyakozwe na Adamu bikagira ingaruka zo kuri ubu ubutaka dutuyeho, bwahise bwakira umuvumo uturutse kuri icyo cyaha.
Kubera ko abantu tutamenya ibi, iyo duhuye n â ibibazo byose tubyegeka ku Imana. Mu ubuzima tugenda duhura nâibibazo bigiye bitandukanye uburwayi, gupfusha abo wakundaga, kubura ibyo dukenera buri munsi bidufasha mu mibereho yacu .(nkâamafranga arangiza itubazo twacu, kutagira inzu maze tugahora mu ikode, ibidufasha kugera aho dushaka kujya (, imodoka, ipikipiki, igare) ibyo byose tukavuga ko biterwa nâImana
Ariko uyu munsi ndagira ngo twibuke ko umugambi wâ Imana ari wo kutugirira neza. Ntabwo ari imirimo yâImana ahubwo nâ imirimo ya Satani. Aho Yesu Kristo aziye hano ku isi yahise ashyiraho amategeko yo guha abantu kubohora abantu uwo muvumo waturutse kuri Adamu wa mbere aza ari Adamu wa kabiri bityo aza akuzaniye agakiza ndetse nâimigisha ituruka kuri ako gakiza.
Ntabwo uzabona Yesu azana ibibazo ku bantu ahubwo tubona Yesu mu gihe cyâ ibabazo ( birimo kubatwa nâ Ibyaha, ibigeragezo intambara zigiye zitandukanye nâ ibindi), Yesu ntabwo arwanya ibikorwa byâImana ahubwo arwanya Ibikorwa bya Satani yateje mu abantu Imana yaremye.
Bityo iyo ubonye Yesu ari gukora, abantu bakizwa bakava mu ibyaha, akizâ indwara, aha abantu ibyo bakeneye ( imigisha) nâ ibindi, uba uri kubona Imana iri gukora. Yesu niwe werekana Imana iya ariyo, ibyo ikunda, Imbabazi ze ndetse no kugira neza kwayo.(yohani 14:9).
Imana ni urukundo biradusaba guhagarika kwivovotera Imana, tunayishinja ibitubaho byose tuvuga ko itadukunda bitewe nâ imibereho dufite. Ariko sobanukirwa ko Imana ari urukundo kandi umugambi wayo ari ukutugirira neza.
Uyu munsi nagusaba kuyihanga amaso no kuyi kingurira imitima yacu, bityo tukayakirana agakiza kayo, nâ imigisha yayo, imbaraga zayo zikiza ndetse no kubohora kwayo. Uyu munsi, Tangira urebe Yesu kandi umutabaze bundi bushya maze urebe imirimo yâ Urukundo rwâ Imana.
Imana iduhe umugisha!!!
Nshuti yacu turifuza kukumva uyu munsi wa none twohereza ubutumwa bugufi kuri

Email: estachenib@yahoo.com
+14128718098 (WhatsApp).
Kandi Ushobora kutubwira itubazo uri kurwana natwo uyu munsi kugira ngo tugufashe kudusengera. Turabakunda, kandi muri    abigicyiro kinini kuri twe…!
Imana ibahe umugisha kandi..!
Ijambo rigufi rivuye muri
NIBINTIJE EVANGELICAL MINISTRIES


