Jane Kiiza,umugande ufite inkomoko mu Rwanda yitabye Imana mu gihugu cy’ubwongereza azira kwibagisha agamije kwiyongereshaho ikibuno
Ku italiki ya 19 Kamena nibwo uyu mugore yagiye mu bitaro bya Clementine Churchill Hospital kugira ngo bamubage bagabanye umubyibuho wo munda bamwongerere n’ikibuno kibe kinini.
Nyuma y’iminsi ine gusa ari mu bitaro nibwo byatangajwe ko yitabye Imana azize kubagwa kutagenze neza.

Nk’uko Igihe kibitangaza ngo zimwe mu nshuti ze za hafi zitangaza ko uyu mugambi yari awumaranye igihe kirekire,akaba yaraburiwe bamubuza kubikora ariko akanangira,akababwira ko ingaruka zose azazirengera.
Inzobere mu kubaga abantu Sir Bruce Keogh atangaza ko ingaruka zitabura kabone n’iyo kubagwa kwaba kwagenze neza ariko ko hari igihe umubiri utabasha kwihangana bikaba byaguteza ingaruka nyinshi
Bitangazwa ko iki gikorwa cyari cyamutwaye akayabo kangana na miliyoni 40 z’amashiringi akoreshwa mu gihugu cya Uganda .
Kwibagisha ni kimwe mu bikorwa byibasiwe cyane n’ibyamamare,biba bishaka guhindura imibiri yabyo ngo bikurure abafana n’abakunzi kugira ngo birusheho kwamamara.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Shimirwa Palemon@Bwiza.com


