Umusore ankutirijeho ansaba ko twazakorana ubukwe yarabanje kuntera inda, ubu mbyemere?

Sangiza iyi nkuru

Nitwa Jeanne iwacu ni mu Ntara y’Iburasirazuba nkaba mfite imyaka 26, nize amashuri yisumbuye ndayarangiza ubu nkaba mfite n’akazi kampemba amafaranga aciriritse. Ndi umukobwa ubu uri mu rukundo ariko runarimo ikigeragezo.

Mfite umukunzi w’umusore rwose dufitanye gahunda ikaze irimo no gukorana ubukwe mu mpera z’uyu mwaka, imyiteguro tuyirimo, kujya mu murenge ni mu kwezi kwa Karindwi, twavayo tugategura uburyo twasohora invitasiyo, dutumira inshuti n’abavandimwe.

Muri iki gihe twumva ko urukundo rwacu rugeze kure kandi hashimishije, nahuye n’ikigeragezo, umusore akomeje kumpatira kuryamana na we, arashaka kungira umugore we nta kirakorwa ngo mbe uwe 100%.

Kubera ko ubu tutari kumwe aho akorera ari kure yanjye, ambwira ko yifuza ko twazageza igihe cyo kubana mfite inda, ngo ibyo yazabyishimira cyane. Buri munsi anyoherereza amafoto y’abagore batwite, ambwira ngo ndamutse mbanye nawe ndi muri ubwo buzima ngo byamunyura. Mubaza impamvu abyifuza atyo akambwira ko ari ibimurimo.

Muri iyi minsi nibwo tuzabonana, ubu nta kindi ambwira, ni iyo ngingo, nagerageje no kumwumvisha ko ari n’ibishoboka byakunda twararangije gusezerana mu buryo bwemewe n’amategeko, akavuga ko ntamwizera.

Ngayo nguko, inama zanyu ndazikeneye, ese mbyemere? Ariko nsubiza amaso inyuma nkagira impungenge kuko umusore ni umwana w’undi da.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *