Cyrie Nikuze Sendashonga, umufasha wa Seth Sendashonga wigeze kuba minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’u Rwanda, yandikiye Leta ya Kenya ayisaba kongera gukurikirana abakekwaho kwica umugabo we mu ibaruwa yagiye ahagaragara kuri uyu wa Kane, itariki 16 Gicurasi, nyuma y’imyaka 21 Sendashonga arasiwe I Nairobi.
Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ryabajije Cyrie Sendashonga niba koko ari we wanditse iyo baruwa asubiza agira ati: “ Koko ibaruwa ninjyewe nayanditse, icyatumye nyandika, ni ukubera ko habaye urubanza ariko ntabwo rwarangiye, kuko urubanza rurangira ari uko abakoze icyaha bafashwe bakagihanirwa. Urubanza rero uko rwagenze, rwari urubanza rureba abantu batatu bari barafashwe kwicwa kwa Sendashonga bikimara kuba, ariko nyuma y’urubanza rwamaze hafi imyaka ibiri, baza gusanga mu by’ukuri abo bantu atari bo babikoze .”
Yakomeje avuga ko bisobanuye ko urubanza rwaciwe barekuwe, ariko umuntu yishwe kandi ngo iyo umuntu yishwe biba bivuze ko hari uwamwishe. Ati: “ Urubanza rero ntabwo ruba rurangiye igihe cyose bataragera ku bamwishe .”
Yabajijwe impamvu bongeye kwandika basaba ko urubanza rusubirwamo nyuma y’imyaka yose ishize kandi rwarasaga nk’urwarangiye, asubiza agira ati: “ Ni ukubera ko haje ibimenyetso..wavuga ko ari ibimenyetso bishya, bishingiye ku magambo Perezida Kagame yavuze avuga ku rupfu rwa Sendashonga, avuga ku mwanditsi w’Umufaransa wabyanditseho .”
Cyrie Sendashonga yavuze ko ibyatangajwe na Perezida Kagame bigaragaza ko hari icyo azi ku rupfu rwa Sendashonga, agasanga urubanza rukwiye kongera gutangira Perezida nawe akazagenda akavuga ibyo azi.
Ubwo yafunguraga Umwiherero w’Abayobozi bakuru b’igihugu wabaga ku nshuro ya 16, nibwo Perezida Kagame yavuze ku rupfu rwa Seth Sendashonga (wishwe kuwa 16 Gicurasi 1998) wari mu mugambi wo guhungabanya ubusugire bw’u Rwanda abifashijwemo na Leta ya Uganda.
Perezida Kagame yabivuze agendeye ku gitabo cyanditswe n’Umufaransa Gérard Prunier wagaragaje neza uko inshuti ye Sendashonga yagize uruhare mu kwinjiza amagana y’abarwanyi afashijwe n’Abanya-Uganda, anasobanura ko Prunier, mu magambo ye, avuga ko ubutegetsi bwa Kigali bwafashe umwanzuro wo kumwikiza “kuko yari yarenze umurongo.”
Umukuru w’igihugu aganira na Jeune Afrique yashimangiye ko aticuza urupfu rwa Sendashonga cyangwa urw’undi mwanzi w’igihugu wese, maze umunyamakuru ahita abihuza n’ibyo yavuze nyuma y’urupfu rwa Patrick Karegeya mu 2014.
Umukuru w’igihugu yabisobanuye agira ati ” Ni ko bimeze, ariko ntibisobanuye ko aritwe twabibazwa. Iyo umwe mu banzi banjye apfuye, uko byagenda kose, ntuzategereze ko habazaho impuhwe nyinshi zinturutseho .”
Ibaruwa isaba gusubirishamo urubanza rwa Sendashonga kandi kopi yayo yahawe abandi bantu barimo Perezida Museveni wa Uganda(utabanye neza n’u Rwanda muri iki gihe), Intumwa Nkuru ya Leta ya Kenya, ndetse n’ushinzwe iperereza muri Kenya ariko u Rwanda ntirwayihabwa.
Yabajijwe icyo ibi bisobanuye, asubiza agira ati: “ U Rwanda nta mpamvu mfite yo kuruha kopi kubera ko icyaha cyabereye muri Kenya. Ni ukuvuga ko ubucamanza bufite ukuboko kuri iyi dosiye, ni ubucamanza bwa Kenya. Niyo mpamvu nandikiye umukuru w’igihugu cya Kenya, nkaha kopi minisitiri w’ubucamanza ari we bita Attorney General nyine muri Kenya, n’umukuru ushinzwe iby’igenzacyaha muri Kenya .”
Yongeyeho ko Perezida Yoweri Museveni nawe yamuhaye kopi kubera ko ngo mu byo umukuru w’igihugu yatangaje ku rupfu rwa Sendashonga agaruka kuri Uganda cyane kuko ngo mu mpamvu zatumye Sendashonga apfa harimo kuba yarabonanaga n’abakuru b’ingabo muri Uganda.


