Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(FARDC) kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Gicurasi 2019, nibwo cyatangaje ko cyafashe mpiri umuyobozi w’inyeshyamba FPP-AP (Forces Patriotiques Populaires, Armée du peuple) zigaragara cyane muri Teritwari ya Lubero.
Uyoboye ingabo za Leta muri aka gace zishinzwe kugaba ibitero ku mitwe y’inyeshyamba, Major Mak Hazukay yavuze ko umuyobozi w’izi nyeshyamba wiyita Jenerali Safari yafatiwe i Lubero, abanza guhabwa ubuvuzi nyuma yo gukomeretswa n’isasu
Yagize ati “Ni uwitwa Bwana Safari wari umuyobozi wungirije w’umutwe w’inyeshyamba wa FPP-AP. Yakomerekejwe n’abari abarinzi be, niyo makuru atugeraho”.
Akomeza avuga ko yarashwe biturutse ku bwumvikane buke bwavutse hagati y’izo nyeshyamba ubwazo. “Ku bw’ibyago hari hashize iminsi mike inyeshyamba za FARDC zifashe amasasu y’izi nyeshyamba. Umuyobozi wazo Bwana Kabido akeka ko ari umwungiriza we [Safari] ushinzwe ibikorwa by’intambara wahaye amakuru FARDC kugira ngo ayo masasu afatwe”.
Yakomeje avuga ko hasohotse itegeko ryo kumwica[Safari] ariko ku bw’amahirwe amasasu yarashwe aramukomeretsa ajyanwa kwivuriza ku bitaro bikuru bya Lubero aho inzego z’ubutasi za Leta zaje kumusanga zirahamufatira.


