Umuyobozi Mukuru w’Impuzamashyaka CNARED, Dr Minani Jean yaburiye abafashe icyemezo cyo gufatira imitungo y’abatavuga rumwe na Leta y’u Burundi bahunze, ko n’ubwo hashira imyaka myinshi batarataha ko n’abuzukuru cyangwa abuzukuruza babo bazayibaryoza.
Muri iki cyumweru nibwo itangazo ryashyizwe hanze n’Ubushinjacyaha bukuru bw’u Burundi na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenge, bategetse ko imitungo y’abantu 32 batavuga rumwe na Leta barimo abanyapolitiki, Impirimbanyi z’uburengangiza bwa muntu, Abanyamakuru bahunze igihugu kubera imvururu zo mu 2015 ndetse n’abakoraga mu nzego z’umutekano bari inyuma ya kudeta yapfubye mu 2015, ifatirwa na Leta ku bw’inyungu bise rusange.
Dr Minani, umwe mu bafatiriwe imitungo avuga ko abari inyuma y’icyo gikorwa bazakiryozwa, ati “Nta gitangaje ko abantu banyaga imitungo y’abaturage bakayitwara, bamenye ko n’ubwo tutagaruka, abana n’abuzukuru bacu bazaruburana kandi bakarutsinda. Abafashe icyo cyemezo bazabiriha vuba cyangwa se kera”.
Akomeza avuga ko abafatiwe imitungo nta n’umwe wigeze aburanisha n’urukiko rwaba urwo mu Burundi imbere cyangwa mpuzamahanga ngo ahamwe n’ibyaha. Ko ibyo gufatira imitungo yabo byakozwa mu buryo bw’ubusahuzi, nta mategeko yubahirijwe. KANDA HANO usome inkuru bifitanye isano


