Abakobwa 280 biga mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe Frank Adamson rwa Kibogora ( G.S FAK) mu karere ka Nyamasheke bavuga ko nyuma y’uko inyubako (Dortoir) bararagamo ihiye igakongoka, ubu barara mu buryo buteye inkeke. Aba banyeshuri b’abakobwa bararana ari batatu kuri Matela, bose basasa hasi mu byumba bitari byarabugenewe.
Ababyeyi baharerera n’ubuyobozi bw’ishuri mu nteko rusange yabaye ku wa 10 Gicurasi 2019, bakaba baremeranijwe ko isanwa vuba abana babo bakarara neza kugira ngo banabashe kwiga batekanye.
Nk’uko umuyobozi mushya w’iri shuri, Ukizebaraza Léon Emmanuel yabisobanuriye ababyeyi baharerera, ngo inyubako zirimo n’iyi zahiye inshuro 4 zose biba amayobera kuko yahiye ubwa mbere ku wa 20 Mutarama uyu mwaka, hashya icyumba cyararagamo abakobwa 19, nyuma y’iminsi 3 gusa ku wa 23 Mutarama irashya yose irakongoka, biba ngombwa ko abakobwa 280 bayiraragamo bose bashakirwa aho baryama.
Bamwe bashyizwe mu cyumba cy’amasengesho, abandi mu nyubako yari igenewe kuvurirwamo abanyeshuri n’izindi nyubako zitari zaragenewe kuraramo abanyeshuri.
Akomeza avuga ko ubwo aba bakobwa bararaga n’ubundi mu buryo budashobotse, ku wa 6 Gashyantare cya cyumba cy’amasengesho na cyo cyarahiye abakiraragamo barimurwa, ku wa 10 Werurwe ikindi cyumba cyarahiye ,aho hose nta kintu na kimwe bakuragamo, abana basigaye iheruheru, bagobokwa n’itorero Méthodiste Libre mu Rwanda nyirishuri,akarere,Minisiteri ifite kurwanya Ibiza mu nshingano n’abandi bagiraneza ngo babashe gukomeza kwiga.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko izi nkongi z’umuriro zabaye amayobera ari ko n’iperereza rikorwa,haza gutabwa muri yombi abanyeshuri 4 barimo umukobwa wakekwaga uku gutwika hakurikijwe ibimenyetso bavuga ko byamufataga n’abandi bahungu 3 ngo babaga mu itsinda ryiyise amaniga bakekwaga ubufatanyacyaha,icyakora ngo kuva batabwa muri yombi ntihongeye gushya, na bo ngo baraburana bari hanze biga mu yandi mashuri bashakiwe,uretse uyu mukobwa ngo utarabona ahandi yiga.
Nyuma yo kugezwaho uko imiryamire y’abana ihagaze ubu, bagasanga ari mibi kandi kugira ngo bige neza ari uko baba banaryamye neza,ababyeyi biyemeje gufasha mu isanwa ry’iyi nyubako ngo nibura umwaka utaha uzatangire biga neza.
Mukamwiza Consolée umwe mu baharerera yabwiye Bwiza.com ati’’ nyuma yo kutubwira uburemere bw’ikibazo kandi abana ari abacu,binavugwa ko bamwe muri bo ari bo bakekwaho kuyitwika, twiyemeje kugira uruhare mu kuyisana aho buri mubyeyi yiyemeje gutanga amafaranga 5.000 mu gihembwe gitaha kandi ntituzahagararira aho kuko uko barara twese nk’ababyeyi biduteye impungenge.’’
Pasiteri Mushimiyimana Siméon, umubwiriza wa Conference ya Kibogora mu itorero Méthodiste Libre mu Rwanda,yabwiye Bwiza.com ko habaruwe ibikoresho by’abana byahiriyemo bifite agaciro k’amafaranga hafi miliyoni 12, bakaba barashakiwe iby’ibanze by’agera kuri miliyoni 8 ngo babashe kwiga,gusana inyubako bikazatwara arenga miliyoni 38 agomba kuboneka vuba ngo imirimo itangire.
Ati’’ twkoze ibishoboka byose ngo abana bakomeze bige nubwo barara mu buryo butameze neza,ariko ku bufatanye n’ababyeyi n’abandi bireba bose twiyemeje gukemura iki kibazo byihutirwa uko tuzashobozwa.’’
Ku bavuga ko ishuri rikwiye kuriha ibikoresho by’abana byose byangiritse,avuga ko ritabikora kuko atari ryo ryabitwitse,icyakora ko mu bufatanye abana bazagenda babona iby’ibanze bibafasha kwiga.
Umuyobozi w’aka karere Kamari Aimé Fabien na we avuga ko bahangayikishijwe n’imiryamire y’aba bana, bakaba bakomeje gushakisha aya mafaranga ku bufatanye bw’abo bireba bose,akizeza ababyeyi ko bikurikiranwa kandi igisubizo kitazatinda kuboneka kuko iki ngo ari ikibazo bafatana uburemere bukomeye cyane.




