APR Volleyball Club mu bagabo ndetse no mu bagore na Rayon Sports VC ntizizitabira irushanwa rya KAVC kubera ubushobozi buke.
Umutoza w’ikipe ya APR Volleyball Club, Sibomana Viateur avuga ko iri rushanwa bari bifuje kuryitabira ariko basaba ubuyobozi amafaranga atinda kuboneka bityo bahitamo kubyihorera.

Nyirimana Fidèle umutoza w’ikipe ya Rayon Sports VC avuga ko iri rushanwa batari bari teganyije kuko ntabushobozi bwari kuboneka.
Yagize ati “iri rushanwa ryari kuba ryiza kuritwe kuko ryari kudufasha guhita twinjira neza mu marushanwa ari imbere ya Playoffs azatangira mu cyumweru gitaha”. Avuga ko ubu bataranatangira imyitozo ariko mu minsi iri imbere bagomba gutangira bitegura irushanwa rya Playoffs.
Amakipe azitabira iri rushanwa mu bagabo ni Inatek na Kirehe, naho mu bagore ni RRA nta gihindutse. Amakipe yari yitabiriye iri rushanwa umwaka ushize aturutse mu Rwanda ni: APR VC, Inatek na KVC.
Iri rushanwa rizatangira tariki ya tariki ya 8 kugeza 9 Kanama 2015. Iri rushanwa ribera i Kampala muri Uganda rigamije kwibuka abakinnyi n’abayobozi b’iyi kipe bitabye Imana.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com,src:izubarirashe


