Umwe mu bavuga rikijyana mu batavuga rumwe na Perezida Museveni, Rtd. Col. Kiiza Besigye avuga ko kuba batarifashisha imbunda mu guhangana n’ubutegetsi bwa Museveni biterwa n’uko zihenze.
Besigye wo mu ishyaka ‘ Forum for Democratic Change’ yabwiye abayobozi bo muri iri shyaka bo mu Karere ka Wakiso ko kwifashisha imbunda mu guhangana n’ubutegetsi bihenze ariko ko nanone atekereza ko bitazana impinduka zitezwe ari zo “ Gusubiza ubutegetsi abaturage.”
Ati “ Gukoresha imbunda si ibintu numva gusa(…), Ndabizi, nziko bikora. Byagufasha kugera ku butegetsi. Impamvu tutazikoresha, icya mbere zirahenze, kandi ni ubusanzwe ni icyaha gutunga imbunda. Kuzigura nabyo binyuranyije n’amategeko igihe Leta itabyemera, wazibona bikugoye.”
Besigye avuga ko atari ibyo gusa, ko ahubwo n’ababa bafite ubushake bwo kuzikoresha ari bake.
Ati “ Imbunda ziteye ubwoba. N’abashaka kuzifataho ni bake. Yewe tuvuze tuti intambara yatangiye kandi imbunda ziri muri iriya nyubako, ni bake bakwinjiramo ngo bazifate. No mu bazifashe, hari abamara gusohoka bakumva aho urusako rwayo, bakazijugunya hasi, bakiruka.”
Yongeyeho ko “ Ubwo rero intambara iteye ubwoba, intwaro nkeya, bivuze ko n’abarwanyi baba ari bake.”
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Besigye aravuga ibi mu gihe ubuyobozi bwo hejuru mu ishyaka rye FDC bwakuze kenshi kutemeranya ku buryo bwa nyabwo bwo gukuraho ubutegetsi bwa NRM ya Perezida Museveni.
Chimpreports


