Rwanda- Uganda: Abacuruzi bagannye ubucuruzi bwa magendu

Sangiza iyi nkuru

Abacuruzi bo ku mipaka y’ibihugu by’u Rwanda na Uganda bagannye ubucuruzi butemewe n’amategeko nyuma y’aho ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi bugiye biguru ntege kuva mu mezi hafi atatu ashize.

Abaturage begereye imipaka ya Gatuna na Cyanika batangarije Daily Monitor kuri uyu wa 22 Gicurasi ko ubucuruzi bwa magendu ari bubi ariko ko  bubinjiriza amafaranga menshi iyo babashije kwambuka.

Umuyobozi wa Santeri y’ubucuruzi ya  Ryakarikira mu Karere ka Kabale gahana imbibi n’Akarere ka Gicumbi, Enock Kazooba avuga ko hari abaturage b’Abanyarwanda binjiza magendu ibicuruzwa birimo ibishyimbo, amashaza n’ibindi bifashishije inzira z’ubusamo zizwi nka Panya.

Aba baturage nk’uko uyu muyobozi abitangaza, bakirwa n’abandi bacuruzi bo muri Uganda bari ku ruhande rwa Uganda bakabagurisha ibi bicuruzwa,nabo bakabaha amafaranga.

Kazooba yakomeje agira ati “ Basigaye bakora ubucuruzi butemewe kugira ngo baronke amafaranga. Kuva imipaka yafungwa, Abanyarwanda binjiye muri Uganda, baba muri imwe mu miryango iri hafi n’umupaka.”

Kuri iyi ngingo, u Rwanda rwahakanye ko rutafunze umupaka, mu itangazo rwashyize hanze, rwavuze ko hari imirimo y’ubwubatsi iri gukorwa ku mupaka wa Gatuna bityo ko amakamyo manini yakoresha imipaka ya Kagitumba na Cyanika.

Ibi Uganda yarabinenze, ivuga ko iba yaramenyeshejwe iby’iri sana kugira ngo irebe icyo yakora.

Mu itangazo rya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa yavuze ko yasanze icyo yise ifungwa ry’imipaka cyaratewe n’impamvu za politiki.

U Rwanda rwo siko rubivuga, ubutegetsi bwarwo bwakunze kuvuga ko rutafunze imipaka kandi ko kubuza abaturage kujya muri Uganda ari ku bw’inyungu z’umutekano wabo. Ruvuga ko Abanyarwanda bagiye bahohoterwa mu bihe bitandukanye, rubasaba guhina akarenge.

N’ubwo babisabwe,  byagaragaye ko hari Abanyarwanda bacyijya muri Uganda.

Mu minsi ishize, Umunyarwanda witwa Innocent Ndahimana, utuye mu Kagari ka Nyakabungo, mu Murenge wa Cyumba yarashwe ashaka kujya kugurisha bitemewe ibiro 500 by’ibishyimbo muri Uganda.

Umucuruzi wo mu Mujyi wa Katuna yavuze ko bari gucuruza magendu kuko  birimo inyungu.

Ati “ Ibishyimbo Abanyarwanda binjije muri Uganda ku mashilingi 2,000 tukakigurisha 2,400.  Nabo iyo basubiye iwabo, bagura kawunga, ibitoke, ibijumba, itabi, imyumbati n’ibindi,”

Umuyobozi wo mu Kigo Gishinzwe Imisoro n’Amahoro (URA), Patrick Esabu yaburiye aba bacuruzi ko uzafatirwa muri ubu bucuruzi bwa magendu azabihanirwa.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abacuruzi muri Katuna, Franko Korinako  avuga ko amaduka n’amahoteli menshi amaze gufunga imiryango bitewe no kubura abakiriya.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *