Nyagatare: Abagabo bane bari bagizwe abere ku gusambanya abana basubijwe mu rukiko

Sangiza iyi nkuru

Abagabo bane bo mu Karere ka Nyagatare baherutse kugirwa abere ku byaha byo gusambanya abana b’abakobwa bakiri bato basubiye mu rukiko, ariko rw’ikirenga kuri iyi nshuro.

Urukiko Rukuru mu Karere ka Rwamagana rwari rwagize abere Thomas Mugabe, bakunda kwita Mabati, Sostene Ndibwami, Alexis Kagame na David Murekezi, rumaze gutesha agaciro icyemezo cy’urukiko rwa Nyagatare cyo mu 2014 rwari rwabakatiye igifungo cy’imyaka 10 buri umwe.

Kuri uyu wa Kabiri ushize, Ubushinjacyaha bukaba bwarajuririye Urukiko rw’Ikirenga busaba gutesha agaciro imyanzuro y’Urukiko Rukuru ahubwo rugasubizaho igihano bahawe n’Urukiko rwa Nyagatare.

Abakekwa bakaba bari babashije gucika igihano nyuma yo guha urukiko ibimenyetso bigaragaza ko abo bana bashinjwa gufata bari bakuru kandi babaga babyumvikanye.

Abakobwa bane bari batanze ubuhamya mu rukiko bashinja abo bagabo kubasambanya, bavuga ko abo bagabo ari agatsiko k’abagabo bifashije bashoraga mu busambanyi abana b’abakobwa bakiri bato bo muri Nyagatare, mu Ntara y’Iburasirazuba.

Umushinjacyaha Gaspard Rudatinya akaba avuga ko bajuriye kubera ko Urukiko Rukuru rwa Rwamagana rutafashe umwanzuro ku busambanyi nk’ikibazo nyamukuru muri iyi dosiye.

Yakomeje avuga ko abo bagabo kandi batanze inyandiko mpimbano mu kugaragaza ko abo bakobwa bari mu myaka 18 no hejuru yayo, bagendeye ku mubyeyi w’umwe muri ba bana bashutse akabeshya ku myaka y’umukobwa we.

Ngo uyu mubyeyi akaba yarabwiwe ko umukobwa we ari muri gereza kandi ko uburyo bumwe bwonyine bwo kumufunguza ari ukugaragaza ko yari afite imyaka iri hejuru ya 18.

Uyu mubyeyi bivugwa ko yabaga muri Uganda, ngo yafashije mu kubona icyemezo cy’amavuko cy’igihimbano kiriho imyaka itari iya nyayo y’umukobwa we.

Rudatinya akaba yabwiye urukiko ko uyu mubyeyi nyuma yaje gutanga icyemezo gitandukanye n’icyo nyuma yo kumenya ko yakoreshejwe mu gutuma umukobwa we adahabwa ubutabera. Akaba yaratanze ikarita yakingirijeho igaragaza ko koko umwana yari munsi y’imyaka 18.

Nubwo bimeze gutyo ariko, abaregwa n’abunganizi babo basabye Urukiko rw’Ikirenga kugumishaho icyemezo cy’urukiko giheruka bashimangira ko Urukiko rwa Rwamagana rwasuzumye byose kandi rutabogamye mu gusesengura iyi dosiye.

Bavuze ko ubwo bajuririraga igihano cy’imyaka 10 y’igifungo bashakaga kwerekana ko abo bakobwa bari hejuru y’imyaka 18 kandi ngo nibyo bakoze urukiko narwo rufata umwanzuro rubigendeyeho.

Biteganyijwe ko uru rubanza ruzasubukurwa kuwa Mbere, itariki 27 Gicurasi.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *