Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente aravuga ko u Rwanda rwashyizeho gahunda yo gushyigikira urubyiruko binyuze mu kigega BDF ,kandi iyi gahunda ntireba urubyiruko rutuye mu Rwanda gusa.
Kuva muri 2011 kugeza 2019 iki kigega BDF kimaze gufasha ishoramari ry’urubyiruko ringana na miliyari 72 z’amafaranga y’u Rwanda. Minisitiri Ngirente akaba yasabye urubyiruko rutuye mu mahanga gukoresha ayo mahirwe.
Ibi minisitiri w’intebe Ngirente , yabitangaje ubwo yatangizaga ihuriro ry’urubyiruko rutuye muri Amerika aho barebera hamwe uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu. Atangiza uki gikorwa, yavuze ko kuba bari mu mahanga ku mpamvu zitandukanye, u Rwanda rubitezeho cyane ubumenyi, gukunda igihugu, guhanga udushya ndetse no kureshya abashoramari kuza mu Rwanda.
Minisitiri Ngirente yavuze ko gushora imari mu Rwanda nta gihombo kirimo kuko hari amahirwe menshi , umutekano kandi ko urubyiruko ruba hanze ruhabwa amahirwe yo kwegerezwa ibigo by’imari na banki kugirango bahabwe inguzanyo z’igihe kirekire kandi imisoro ku ishoramari ry’igihe kirekire nabyo bokoroshywa.
Yakomeje ababwira ko u Rwanda rwiyemeje kuba igihugu cyateye imbere mu ikoranabuhanga. Kugeza ubu murandasi imaze kugera kuri 52% mu gihe abakoresha telefoni bagera kuri 77%. Abagera kuri miliyoni ebyeri bakoresha Mobile Money. Akaba yabasabye gukoresha aya mahirwe ari mu Rwanda bagashora imari mu ikoranabuhanga ndetse no guhanga udushya muri uru rwego.
U Rwanda ruri gushyira imbaraga mu bikorwa remezo cyane cyane ingufu,ubuhinzi, ubukerarugendo, guhana amakuru ashingiye ku ikoranabuhanga, amacumbi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse n’ibigo by’imari n’amabanki.
Yagize ati’’ Urebye ingamba zihamye u Rwanda rwakoresheje mu kunoza uburyo bwo gushora imari mu Rwanda, ndetse bamwe muri mwe bashobora gutekereza koi bi bitabareba kubera ko bumvako badafite igishoro gihagije’’
Yakomeje agira ati’’ Ariko reka mbamare impungenge mbabwireko urukundo mufitiye igihugu cyanyu , ndetse n’ubumenyi mumaze kugira , hakiyongeraho n’ibitekerezo by’iganjemo guhanga udushya ndetse n’abantu bingenzi mumaze kumenyana nabo, icyo nicyo kintu cy’ingenzi muri byose twebwe nka guverinoma duha agaciro’’
Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika Mukantabana Mathilde yasabye urubyiruko kutihererana ibyo bahashye mu mahanga ko bakwiye gukoresha ikoranabuhanga leta y’u Rwanda imaze gushoramo ingufu mu guhanahana ubumenyi.
Nkurunziza Viateur @Bwiza.com


