Igisirikare cya Uganda kibifashijwemo n’abarimu b’Abafaransa cyongereye imyitozo yo kurwanira mu misozi, aho kuri ubu imyitozo iri gukorerwa mu Karere ka Ntoroko kegereye umupaka wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni imyitozo irimo gukorwa mu gihe mu karere ikibazo cy’umutekano gikomeje kwiyongera nk’aho mu minsi ishize umutwe wa ADF wifatanyije n’umutwe w’iterabwoba utinyitse kurusha iyindi ku Isi muri iki gihe witwa Islamic State ukomeje kwigamba ibitero muri Congo.

Col Dothan Mukasa Kavuma, Komanda w’Ishuri ry’Imyitozo rya Karugutu, yashimye abasirikare b’Abafaransa n’Abagande ku bufatanye bagaragaje mu myitozo bahuriyemo ikomeje yahawe izina rya ‘Mountain Ghost’.
Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda Wungirije, Lt. Col. Deo Akiiki, yavuze ko iyi myitozo igomba kumara iminsi 10 yatangiye kuwa Mbere, izatuma abasirikare babasha kwitwara neza mu misozi mu gihe baba bari kurinda igihugu.

Col Kavuma yasabye abari mu myitozo kurangwa n’ikinyabupfura na morale niba bifuza kuyirangiza neza nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga.

Yakomeje agira ati: “Mbere, twari dufite ibibazo bya tagitiki zo kurwana n’ibikoresho biteye imbere byo gukoresha mu misozi, ubu dufite ibikoresho bigezweho, ubumenyi buhagije n’ubunararibonye twasangiye na bagenzi bacu b’Abafaransa UPDF itari ifite mbere.”

Ukuriye ingabo z’u Bufaransa, Major Asedu nawe yashimye guverinoma z’ibihugu byombi ndetse na UPDF ku kuntu bakiriwe neza n’ubufatanye buri hagati y’ibihugu byombi.

Yavuze ko u Bufaransa buzakomeza gusangiza ubumenyi, gufasha no kwigira kuri bagenzi babo ba Uganda muri iyi myitozo.


