Hon. Mukabalisa yabwiye urubyiruko ko rufite umukoro wo gusigasira ibyagezweho

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’Inteko Nshingamategeko, Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yatangarije urubyiruko rw’u Rwanda ko rufite umukoro wo gusigasira ibyagezweho mu myaka 25 ishize mu Rwanda habaye jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni bimwe mu byo yatangaje kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Gicurasi 2019, mu muhango wo kwibuka abana n’abagore biciwe ku Ibambiro, mu Murenge wa Kibirizi, Akarere ka Nyanza, Intara y’Amajyepfo, muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

f5

Hon. Mukabalisa avuga ko ababyeyi bibukwa bari imfura zirangwa n’urukundo n’urugwiro, bakagira umwete, umurava n’ukwihangana gukomeye, bitewe n’ubuzima ngo Abatutsi babayemo, mu ngorane nyinshi, badafite uburenganzira nk’ubw’abandi banyarwanda, mu gihe kigera ku myaka 35.

Yavuze ko muri icyo gihe cyose uburyo bwakoreshejwe ari ugushyira umurava mu gukwirakwiza ingenagabitekerezo ya Jenoside n’urwango rukabije mu baturage,abana bakibyiruka,bigishwa guheza abatutsi mu ri byose, no kubamara ntihazasigare n’uwo kubara inkuru.

Arashima ko ubu abakiri bato bigishwa amateka ya jenoside n’ayaranze u Rwanda mbere ya 1994, kugira ngo ibyabaye bitazasubira ukundi. Ati “Ndashima ko abana bato bakomeje kwigishwa amateka ya Jenoside yakorwe Abatutsi,urubyiruko rukarushaho gusobanukirwa n’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo kugira ngo hatazagira ubashuka akabaha amakuru atari yokuko abatarava ku izima bageze ku cyiciro cy’ipfobya n’ihakanaryayo”.

Yakomeje avuga ko mu Rwanda habaye amahano akomeye ku buryo bw’indengakamere, ngo kuko n’abagore ubwabo bagize uruhare rutaziguye muri Jenoside, bakica kandi kamere yabo ubusanzwe ari ugutanga ubuzima, babura impuhwe za kibyeyi kandi ubusanzwe barangwa n’urukundo bagirira abana.

Ibyo byose ngo byerekanaga ubukana abategetsi bateguranye bakanakorana jenoside, n’ubugome ndengakamere bicanye Abatutsi, bigashimangira umugambi bari bafite wo kubarimbura.

Ashima ingabo za FPR/Inkotanyi zayihagaritse, mu myaka 25 ishize u Rwanda rukaba rurushaho kuba icyitegererezo mu mahanga, arasaba urubyiruko kurushaho gusigasira ibyagezweho.

Yagize ati “Ibyiza tumaze kugeraho mu rugendo rw’imyaka 25 twese twafatanyije, urubyiruko rufite umukoro wo kubisigasira rukanahanga ibishya.Twese dufitiye icyizere urubyiruko twishimira ko rufatanye urunana ruharanira ko nta warumeneramo ngo aruzanemo amacakubiri. Rubyiruko bana b’u Rwanda, ni mwe bayobozi b’ejo,ni mwe muzaba mufata ibyemezo.Mufite ibikenewe byose kugira ngo mukomeze guteza imbere igihugu cyacu,…”.

uruby
Urubyiruko rurasabwa gusigasira ibyagezweho

Uhagarariye imiryango ifite ababyeyi n’abana biciwe ku Ibambiro, Forongo Janvier yavuze ko ubwicanyi bwabereye ku Ibambiro ari indengakamere,ashima inzego zirimo n’Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko zibafasha kwibuka abagore n’abana.

Yasabye ko urusengero rwa ADEPER rwa Bambiro rwiciwemo abagore n’abana rwagirwa urwibutso rwa Jenoside, ngo kuko rufite amateka akomeye ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Depite Euthalie Nyirabega na we waburiye abo mu muryango we aha mu Ibambiro no muri uyu murenge wa Kibirizi,  yasabye Leta kububakira urwibutso rw’umwihariko rw’Abagore n’abana avuga ko bazarushaho kwishima bibuka ababo bari mu rwibutso rwubatswe neza.

Muri uyu muhango, Perezida w’Umutwe w’Abadepite n’abandi bayobozi banashyize indabo ku mva no kunamira abana n’abagore barenga 400 bashyinguye muri uru rwibutso rwa Jenoside rwa Kibirizi bishwe mu 1994.

f1
Hon. Mukabalisa ashyira indabo ku mva zishyinguyemo inzirakarengane zishwe muri jenoside
f2
Hon. Mukabalisa yunamira inzirakarengane zishyinguye muri uru rwibutso rwa jenoside

f3

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *