U Rwanda na Uganda mu biganiro nyuma y’iraswa ry’abantu babiri riheruka kubera ku mupaka

Sangiza iyi nkuru

Abayobozi b’u Rwanda na Uganda bari mu biganiro bya dipolomasi mu rwego rwo guhagarika icyuka kibi cyagaragaye ku mupaka nyuma y’iraswa ry’abantu babiri baherutse kuharasirwa, aho Uganda ivuga ko barasiwe ku butaka bwayo mu gihe u Rwanda rwemeza ko barasiwe mu Rwanda.

Ambasaderi Patrick Mugoya, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda, yatangaje ko guverinoma z’ibihugu byombi ziri mu biganiro mu rwego rwo kwirinda ko ibintu byarushaho kuba bibi.

Ambasaderi Mugoya yavuze ko bari kuvugana n’u Rwanda mu nzira ya dipolomasi ari yo mpamvu banditse ibaruwa yamagana uko kuraswa, bakaba badatekereza ko ibintu bishobora kurushaho kuba bibi. Ati: “ Turi kuvugana nabo ngo tubone igisubizo cy’amahoro.

Ambasaderi Mugoya yakomeje avuga ko nubwo u Rwanda rwasubije ibaruwa yamagana ya Uganda mu buryo bwarwo, Uganda ntacyo biyitwaye izakomeza guharanira amahoro hagati yayo n’abaturanyi.

Ati: “ Nta kibazo dufite kubw’ibyo tuzakomeza gukoresha uburyo bwose bw’amahoro mu gukemura ibi bibazo nk’uko twabigenje mbere .”

Kuwa gatanu ushize nibwo ku mupaka w’u Rwanda na Uganda harasiwe Umunyarwanda n’Umugande u Rwanda ruvuga ko ari abacuruzi ba magendu bafashwe bagashaka kurwanya abashinzwe umutekano. Ni mu gihe Uganda yo yemeza ko aba barasiwe ku butaka bwayo u Rwanda narwo rukemeza ko barasiwe mu Rwanda.

Abayobozi muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda bavuga ko biteguye gutanga umurambo w’Umunyarwanda kuri uyu wa Mbere ku mupaka wa Gatuna, aho ikinyamakuru Daily Monitor dukesha iyi nkuru kivuga ko batanga uyu murambo hari abadipolomate b’Abanyamerika n’Abongereza.

Igihugu cya Uganda kikaba kiri gushinja u Rwanda kuvogera ubusugire bwacyo no kugirira nabi abasivili. Guverinoma y’u Rwanda mu ibaruwa yandikiwe ngo ikaba yasabwe kujya ikoresha ingamba zikwiye mu kwirinda ibintu nk’ibyo ahazaza.

Ku ruhande rw’u Rwanda ariko, guverinoma ishimangira ko abo bantu barashwe barasiwe mu Rwanda nyuma y’uko abashinzwe umutekano bagabiweho igitero n’abantu bitwaje imipanga.

Uwagombaga gutabwa muri yombi yarinangiye bituma havuka akaduruvayo bagenzi be batera abasirikare bitwaje imipanga ari nako bashakaga guhungira muri Uganda aho uwo Munyarwanda warashwe yari aturutse ashaka kwinjiza magendu.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *