Abagande babiri biciwe muri Sudani y’Epfo barashwe

Sangiza iyi nkuru

Abagande babiri biciwe muri Sudani y’Epfo barashwe n’abantu bitwaje intwaro bikekwa ko ari abo mu bwoko bw’Aba-Dinka.

Abarashwe ni Willis Binsiima alias Herbs na Charles Kule. Aba ngo bari mu modoka yo mu bwoko bwa Land cruiser y’ikigo cy’ishuri bari kumwe n’umuyobozi waryo ukomoka muri Sudani y’Epfo ariko we utishwe .

Amakuru aravuga ko mbere yo kurasa aba Bagande, hari imodoka itaramenyekanye yari ifite ibirango byo mu mahanga, yagonze umugabo w’Umu-Dinka ahitwa Tikic agapfa. Abaturage bene wabo bariye karungu bateranira mu muhanda bashyiramo bariyeri batangira gushakisha imodoka yose ifite pulake yo mu mahanga.

Biravugwa rero ko ubwo iyo modoka yari itwawe n’Abagende yaje kuhagera igahagarikwa n’abantu bitwaje intwaro b’Aba-Dinka, abantu batatu bari muri iyi modoka barasohorwa maze mu kubona Abagande babiri bahita babarasa bapfira aho, ariko Umunya-Sudani y’Epfo uyobora ishuri bari bari kumwe baramureka.

Daily Monitor dukesha iyi nkuru ikaba ivuga ko abo bantu bari bagiye ku kibuga cy’indege gufata boss wabo wari uturutse hanze. Imirambo y’abishwe yo yajyanwe kuri Diocese ya Rumbek.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *