Nk’uko muyobowe neza, namwe nimuyobore neza ingo zanyu- Guv. Mufulukye

Sangiza iyi nkuru

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred yasabye abaturage bo mu karere ka Rwamagana kurushaho kubana neza mu ngo zabo, birinda gukimbirana, kugira ngo bagere ku iterambere bifuza.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Gicurasi 2019, ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Kagari ka Bicumbi,  umudugudu wa Bicumbi, Umurenge wa Mwurile, mu Karere ka Rwamagana, mu nteko rusange, Guverineri Mufulukye yaboneyeho kubasobanurira ingaruka amakimbirane yo mu ngo agira ku babyeyi, abana ndetse n’igihugu muri rusange.

Akarere ka Rwamagana niko kari ku isonga mu tundi 30 tugize igihugu mu kwesa imihigo, uyu muyobozi akaba asaba abayobozi n’abaturage gufatanya birinda kwirara. Abasaba kurandura burundu ikibazo cy’imirire mibi mu bana ngo nk’uko bakemuye icy’amavunja.

Bamwe bagaragaza ko bimwe mu bibazo byo mu ngo biterwa bo kubana kwa bamwe batarasezeranye, bityo mu rwego rwo gukemura iki kibazo yababwiye ko agiye kubafasha ariko nabo bagaharanira kubana mu ituze bashaka icyabateza imbere.

Yagize ati “Abatari bashyingirwa ku buryo bwemewe n’amategeko ndashaka ko icyo kibazo mumfasha kigacyemuka. Niba ari amafaranga mwabuze, ndabibafashamo ariko mushyingirwe. icyo tubasaba ni ukuba abaturage basobanutse, nk’uko muyobowe neza, namwe nimuyobore neza ingo zanyu. Perezida wacu asaranganya ingengo y’imari neza bigatuma iterambere rigera mu turere twose. Wowe ni gute unanirwa urugo rwawe?

Yakomeje ababwira ko bigoye gutera imbere mu gihe imiryango itabanye neza, asaba abakuze kwegera imiryango babonamo ibibazo, bakayikebura. Ati “Babyeyi muri aha, imiryango ifitanye amakimbirane murayizi, muyihagurukire mubaganirize mubagire inama, mubahindure. Nta terambere ryagerwaho mu gihe imiryango itumvikana”.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab avuga ko inteko y’abaturage iterana rimwe mu cyumweru, ikigirwamo byinshi bijyanye no gushakira hamwe iterambere ry’imibereho myiza y’abatuye aka karere.

Ati “Buri wa kabiri duhura n’abaturge mu rwego rwo kuganira nabo, bakatugezaho ibibazo bihari, tukanabishakira ibisubizo. Binyuze muri iyi gahunda, Twubatse ubwiherero Rusange ndetse kugeza ubu nta rugo na rumwe rutagifite ubwiherero”.

Abaturage bo muri uyu murenge batunzwe n’ubuhinzi, bityo ubuyobozi bw’Intara n’akarere bukaba bwabasabye kubukora kinyamwuga kugira ngo barusheho kwiteza imbere kurushaho.

D7rol72WsAEDkR5
Guverineri yasobanuriye aba baturage ko amakimbirane azitira iterambere

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *