Kuwa mbere tariki ya 03 Kamena 2019,Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ikigo ndangamateka ya Jenoside y’Abayahudi (Mémorial de la Shoah) gikorera mu Bufaransa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean-Damascène yavuze ko ubwo bufatanye bwitezweho umusaruro mu kubungabunga ibimenyetso biri ku nzibutso, kubika ubuhamya bujyanye n’amateka ya Jenoside, kwigisha urubyiruko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, n’ibindi.
Yagize ati « Aya masezerano CNLG yasinyanye na Mémorial de la Shoah agamije ibintu byinshi. Kimwe muri byo ni ukugira ngo tugire ubufatanye mu kumenyekanishsa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Twemeranyije ko inyandiko dufite zerekana uko Jenoside yateguwe, uburyo yashyizwe mu bikorwa,-Inyinshi ziri mu Kinyarwanda ariko hari n’iziri mu gifaransa, izo nyandiko rero ziracyenewe kugira ngo abashakashatsi bose bashobore kuzigeraho,kuzifashisha. Tuzafatanya kuzihuza no kuzibungabunga kuburyo buhoraho, ariko no kuziherekanya kuko nko mu manza za Jenoside zibera mu mahanga hacyenerwa bene izo nyandiko. Imiryango nk’iyi rero ifasha mu kugira ngo abacyeneye ibimenyetso nk’ibi zaba inkiko, baba abarimu, baba abashakashatsi bashobore kuzigeraho ».
Yavuze ko kandi bafite ubumenyi buhagije mu kubungabunga ibimenyetso bya Jenoside bityo bakazigisha abakozi ba CNLG.
Umuyobozi mukuru wa Mémorial de la Shoah, Jacques Fredj yavuze ko nyuma yo gusinya aya masezerano hagiye guhita hakurikiraho ibikorwa birimo gukusanya inyandiko no kuzishyingura mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Yavuze ko bagiye gusangiza CNLG ubunararibonye bafite mu myaka igera kuri 75 bakora ibijyanye no kubungabunga amateka ya Jenoside. Yavuze ko usibye kubika neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari na ngombwa kuyigisha kugira ngo ababyiruka haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga bayasobanukirwe kuko nubwo ari Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ari icyaha ndengakamere cyakorewe inyokomuntu muri rusange.
Mbere yo gusinya aya Masezerano, abahagarariye Mémorial de la Shoah, bari kumwe n’umuyobozi w’Umujyi wa Paris, Anne Hidalgo, Umuyobozi w’Umujyi wa Strasbourg Roland Ries, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Rwakazina Marie Chantal, Umunyamabnga Nshingwabikorwa wa CNLG Dr Bizimana Jean-Damascène hamwe n’abandi bayobozi batandukanye, basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigalii ku Gisozi bunamira inzirakarengane z’Abatutsi bishwe muri Jenoside basaga 250000 bahashyinguye.


