Kubaho mu ubushake bw’ Imana bifungura inzira
Soma Abaroma 12: igice cyose . Niba utarigeze ufungwa mu ubuzima bwawe uri umuntu “Ubayeho mu uburyo bwiza” Umuntu mwiza ubayeho mu uburyo bushakwa n’ ubuyobozi bw’ igihugu kandi nabyo bishimwa n’ Imana. Imana iguhe umugisha Kuko abantu nkabo nibo igihugu kiba gikeneye ndetse na society. Bitewe niyo mibereho yawe imeze gutyo twe nk’ abantu […]
Tunyotewe no kugira Minisitiri muri Guverinoma- Depite Frank Habineza
Umuyobozi mukuru w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda ( The Democratic Green Party of Rwanda) , ryemewe mu gihugu ariko rikaba ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda kuri gahunda zimwe na zimwe, Dr Habineza Frank avuga ko hamwe n’abarwanashyaka be bafite inyota yo kwinjira muri Guverinoma bakagiramo ababahagarariye . Dr Habineza Frank yinjiye […]
1994: Joseph Kavaruganda yari azi ko ingabo za Loni zitazatabara abanyarwanda
Umunyamategeko, Joseph Kavaruganda wari Perezida w’Urukiko rurinda ubusugire bw’itegeko nshinga, na Agathe Uwilingiyimana wari Minisitiri w’Intebe, bombi bishwe ku itariki ya 7 Mata 1994. Hari hashize iminsi 100 babwiye umuryango w’abibumbye ko nibadatabara ngo bambure abicanyi intwaro, mu Rwanda hazacura imiborogo. By’umwihariko Kavaruganda yabonanye n’uwari ukuriye MINUAR, Jacques Roger Booh-Booh, mu nzu yari atuyemo hafi […]
Amakuru y'igura n'igurisha yiriwe muri ruhago: Pogba, Salah na Hazard ?
Abakunzi b’umupira w’amaguru turacyari mu rujijo, ntituramenya neza niba abakinnyi batangiye kuvugwa kera ko bazava mu makipe barimo cyangwa bazagumamo. Ibi ni na ko bimeze ku batoza. Amakuru y’igura n’igurisha aba ukuri kuzuye iyo ku mugaragaro umukinnyi cyangwa umutoza asinyiye ikipe. Umuntu ntiyajyaho ngo avuge ko 100% abakinnyi cyangwa abatoza bavugwa kwerekeza mu makipe runaka […]
DRC: Umudepite washishikarije abaturage kwica Moise Katumbi ari mu mazi abira
Ishyirahamwe riharanira ubutabera, ACAJ ryasabye ko umuvugizi w’ Inteko Nshingamategeko mu Ntara ya Lualaba (Kolwezi), Donat Tshimboj akurikiranwa nyuma yaho atangarije ko umunyapolitiki Moise Katumbi agomba kwicwa aramutse ageze muri iyi Ntara. Abagize iri shyirahamwe riharanira ubutabera muri Repubulika Iharanira Demokrasi ya Congo basabye Umucamanza Mukuru w’ Urukiko rusesa imanza gukirikiranira hafi uyu mudepite mu […]
Inzu 2000 zakwigonderwa na buri wese zigiye kubakwa i Nyamirambo
Kompanyi yitwa Remote Group ifatanyije na Rugarama Parka Estate bagiye kubaka inzu 2,000 zishobora kwigonderwa n’ab’amikoro make i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge. Ibi ngo bizakorwa hisunzwe igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali ndetse n’amabwiriza y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiturire. Izi nzu nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara n’iyi Kompanyi ribitangaza, zizacumbikira abantu ibihumbi 14 kandi bamwe bakazahabonera akazi […]
RDC: Imirwano ikaze hagati ya FDLR/CNRD na FARDC yatumye ibiturage bine bishiramo abaturage
Amakuru aturuka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko byibuze ibiturage bigera kuri bine byo muri Teritwari ya Masisi bimaze gushiramo abaturage kuva ku Cyumweru kubera imirwano imaze iminsi igera kuri itatu ihuje inyeshyamba za FDLR/CNRD n’ingabo za FARDC. Imirwano hagati ya FARDC n’izo nyeshyamba za FDLR bikekwa ko ari izo mu gice cya […]
Rusizi: Umukecuru wari umaze imyaka itatu asaba Leta kumusanira inzu ari mu byishimo
Mwamvuwa SĂ©raphine w’imyaka 68, utuye mu Mudugudu wa Muramba,akagari ka Kamanyenga,umurenge wa Nkanka mu karere ka Rusizi,ari mu byishimo bikomeye cyane nyuma y’ubuvugizi yakorewe na Bwiza.com agasanirwa inzu yari amaze imyaka irenga 3 yarabuze gisanwa, aho abo yiyambazaga bose barimo n’abayobozi ntacyo bamumariraga,agashima ubufatanye bw’ubuyobozi n’itangazamakuru mu gukemura ibibazo by’abaturage. Nk’uko yari yabitangarije Bwiza.com ubwo […]
Rubavu: Bahangayikishijwe n’abihagarika bakanituma mu busitani bukikije ikiyaga cya Kivu
Ku nkombe y’ikiyaga cya Kivu iherereye munsi y’ahubatse ibiro by’Akarere ka Rubavu, Intara y’Iburengerazuba, niho havugwa ko abaturage biherera mu busitani bukikije iki kiyaga. Abasare bacuruza iminyenga mu bwato, bavuga ko abanyamahanga aribo bakunze kugaragaraho iyo ngeso bityo ko ubuyobozi butagize icyo bukora byagira ingaruka. Bavuga ko bamwe biherera mu busitani bukikije ikiyaga cya Kivu […]
Abayisilamu bo mu Rwanda barasabwa kuguma ku ndangagaciro n’urukundo mu gihe bizihiza Eid al Fitr
Abayisilamu bo mu Rwanda basabwe kuguma ku ndangagaciro n’urukundo mu gihe bizihizaga umunsi mukuru wa Eid al-Fitr, umunsi hasozwa igisibo ngarukamwaka cya Ramadhan. Kuri uyu wa kabiri, itariki 04 Mata, nibwo ibihumbi by’Abanyarwanda bo mu idini ya Islam babyukiye mu masengesho ya Eid al-Fitr yabereye kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo. Abandi basilamu benshi hirya […]
Ikibumbano cya Trump yandikira ubutumwa mu bwiherero cyagejejwe i Londre
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump kuva ejo yagiriye uruzinduko mu Bwongereza ruramara iminsi 4. Ejo ku wa 3 Kamena, yahuye n’Umwamikazi w’iki gihugu, Elizabeth. Uyu munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe yahuye na Minisitiri w’Intebe, Theresa May. Abaturage benshi b’Ubwongereza kimwe na Meya w’umugi wa Londre ntibashyigikiye uru ruzinduko. Mu migi ikomeye muri […]
Museveni ntiyari i Namugongo bitewe n'umupfakazi wa Nyerere
Perezida Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda ntiyabashije kwitabira ibirori byo kwizihiza Umunsi Mukuru w’Abahowe Imana wabereye i Namugongo bitewe n’uburwayi butunguranye bw’umupfakazi wa Nyerere, ari we Maria Nyerere wari i Kampala. Umuntu utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Daily Monitor ko Maria  Nyerere w’imyaka 88 yagize ikibazo cy’ubuzima bituma ajya kuvurirwa mu bitaro biri mu […]
Afurika y’Epfo: Babiri bacyekwaho kwica umunyarwanda Camir Nkurunziza bafashwe
Ku wa Kane tariki ya 30 Gicurasi 2019, nibwo hamenyekanye urupfu rw’Umunyarwanda, Nkurunziza Camir wabaga muri Afurika y’Epfo. Umugore we akaba atangaza ko abantu babiri muri batatu bacyekwaho kuba inyuma y’urupfu rwe batawe muri yombi. Bitangazwa ko Nkurunziza yarasanwe n’undi muntu umwe bari kumwe, abandi babiri ngo baracika. barashwe n’Igipolisi cya Afurika y’Epfo, ibinyamakuru bitandukanye […]
Perezida Kagame yansabye kubwira Perezida Museveni ko u Rwanda rutazigera rurasa isasu rya mbere — Andrew Mwenda
Umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda uragenda ufata intera kandi hatagize igikorwa wageza no ku ntambara nk’uko byemezwa n’Umunyamakuru, Andrew Mwenda, akaba n’intararibonye mu mubano w’ibi bihugu byombi by’ibituranyi, wagarutse ku butumwa Perezida Kagame yamuhaye ngo ashyikirize Museveni nawe agasubiza. Mu nkuru yanditse igaragara ku rubuga rw’ikinyamakuru cye The Independent, Andrew Mwenda atangira yibutsa […]
Nyamirambo: Ibihumbi by’Abayisilamu byitabiriye isengesho ryo gusoza igisibo cy'ukwezi kwa Ramadhan- AMAFOTO
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Kamena 2019, nibwo abasengera mu idini rya Islam basoje igisibo gitagatifu cy’ukwezi kwa Ramadhan, bityo abatuye mu Mujyi wa Kigali bakaba bazindukiye ku bwinshi kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo mu isengesho. Mu gusoza icyo gisibo i Nyamirambo hazwi muri uyu Mujyi wa Kigali nk’ahatuwe n’abayisilamu benshi, bagaragaraga […]
Ibyumweru bisaga 2 birashize abateramakofe b’Abarundi baraheze muri Gabon kubera kutishyura hotel
Abakinnyi b’Abarundi batanu b’umukino w’iteramakofe bavuye mu Burundi bagiye guhagararira igihugu mu marushanwa nyafurika muri gabon, bamaze ibyumweru bibiri bisaga baraheze i Brazaville bameze nk’imfungwa nyuma yo kubura amafaranga yo kwishyura hotel bararagamo. Bivugwa ko ubusanzwe aba bateramakofe bagombaga kugenda ari 11 ariko batanu akaba ari bo bishyuriwe itike y’indege n’ishyirahamwe ry’Umukino w’Iteramakofe mu Burundi. […]
RDC: ADF yagabye ikindi gitero cyatwaye ubuzima bw'abasaga 13
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 3 Kamena, inyeshyamba za ADF zagabye igitero mu mugi wa Beni mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, abasaga 13 barimo n’umusirikare wayo bahasiga ubuzima. Amakuru aturuka muri iki gihugu avuga ko mu karere ka Butanuka, humvikanye amasasu ijoro ryose. Ingabo z’igihugu, FARDC, zamenye ko abaturage batewe zirahagoboka. Meya w’aka karere, […]
Min. Sezibera yabonanye n’abayobozi batandukanye ba Misiri barimo na Minisitiri w’Ingabo- AMAFOTO
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Sezibere Richard yagiriye uruzinduko mu Misiri, ahura n’abayobozi batandukanye b’iki gihugu, barimo Minisitiri w’Ingabo, Uw’Ububanyi n’amahanga ndetse n’umuvugizi w’Inteko Nshingamategeko. Nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, ibicishije ku rukuta rwayo rwa Twitter, Sezibera yabonanye n’aba bayobozi ku wa Mbere tariki ya 3 Kamena 2019, ku butumire yahawe […]
Menya ibanga wakoresha kugira ngo uve mu ubwoba buterwa n’ ibibazo bikugezeho
Soma 2 Timoteyo 1:17 “Kuko Imana itaduhaye umwuka w’ ubwoba ahubwo yasuhaye uw’ Imbaraga n’urukundo no kwirinda.” Ni ugute utekereza iyo umuntu akubwiye ko utakwiriye kubaho mu ubwoba.  Ushobora kunyizera muri aka kanya nkubwiye ko mu byo wabonye kuva wabyuka ndetse n’ibyo wabonye ko bitakagombye kugutera ubwoba, ahubwo ko ukwiriye kubaho mu amahoro Birashoboka ?cyangwa […]
CNLG yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ikigo ndangamateka ya Jenoside y’Abayahudi
Kuwa mbere tariki ya 03 Kamena 2019,Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ikigo ndangamateka ya Jenoside y’Abayahudi (MĂ©morial de la Shoah) gikorera mu Bufaransa. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean-Damascène yavuze ko ubwo bufatanye bwitezweho umusaruro mu kubungabunga ibimenyetso biri ku nzibutso, kubika ubuhamya bujyanye n’amateka ya Jenoside, kwigisha urubyiruko amateka […]
Sudani: Abasirikare bizeje gutegura amatora mu mezi icyenda
Nyuma yuko imyigaragambyo ifashe intera ndende muri Sudani, inama ya gisirikare iyoboye iki gihugu mu nzibacyuho yatangaje ko ihagaritse ibindi byose ikaba ubu igiye gutegura amatora mu mezi icyenda. Mu itangazo basohoye, umuyobozi wa Sudani ubu, Jenerali Abdel Fattah al-Burhan, yavuze ko “bahagaritse ibiganiro ndetse n’ibyo bemeranyijweho mbere byose n’abahagarariye abigaragambya”. Yavuze ko mu gihe […]
Gakenke: Abafite ubumuga barasaba ko iteka rya Minisitiri rigena uko bafashwa mu kwivuza rishyirwa mu bikorwa
Bamwe mu bafite ubumuga butandukanye batishishoboye bo mu murenge wa Janja mu karere ka Gakenke bategereje ko iteka rya minisiteri w’ubuzima ryo muri 2009 rigena uko leta ibafasha mu kwivuza ryashyirwa mu bikorwa baraheba. Bakaba bakomeje gutakamba basaba koroherezwa kugera kuri serivisi z’ubuzima. Mu kiganiro cyahuje abaturage n’abayobozi cyateguwe n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro PAXPRESS ku […]