Ku nkombe y’ikiyaga cya Kivu iherereye munsi y’ahubatse ibiro by’Akarere ka Rubavu, Intara y’Iburengerazuba, niho havugwa ko abaturage biherera mu busitani bukikije iki kiyaga. Abasare bacuruza iminyenga mu bwato, bavuga ko abanyamahanga aribo bakunze kugaragaraho iyo ngeso bityo ko ubuyobozi butagize icyo bukora byagira ingaruka.
Bavuga ko bamwe biherera mu busitani bukikije ikiyaga cya Kivu banga kujya mu bwiherero bw’abaturage bavuga ko buri kure y’aho baba bari.Uyu ati “Iyo uzamutse gato ubona umuntu urimo kwihagarika ku giti wanamubwira akagutuka, akakubwira ngo ibyo ntibikureba. Ati ‘mbese Leta yaguhaye akazi ryari?
Undi ati “Biraba, no mu kanya wabona umuntu ahanyaye, akakubwira ngo ntabwo njya hariya ni kure [ni mbale], abakongomani niko batubwira, ukareba ukavuga uti ‘uyu muntu ndamukubita urushyi, nta gihumbi mfite, nk’ubu avuye amaraso namuvuza iki?
Abanye Congo bashyirwa mu majwi cyane ko aribo bakomeza kwangiza ibidukikije ku kiyaga cya Kivu, gusa bamwe bavuga ko biterwa no kudasobanukirwa n’amategeko y’u Rwanda.
Ati “Abana b’abakongomani baba bari hano ku mazi n’abandi bantu baba batazi amategeko yo mu Rwanda cyane cyane abanyamahanga bakunze kunyara ku biti”.
Aba basare bavuga ko bishobora kuzagira ingaruka cyane, bityo abantu bahatembereraga bakagabanuka, bakaba basaba Leta gushyira ubwiherero hafi y’iki kiyaga.
Uyu ati “Urabona hano turi hafi y’ikiyaga, iyo unyaye hariya haruguru, hari igihe umuntu agenda, yakandagira, agakandagira ahantu hanyaye cyangwa ku nkombe zikamanuka muri puraji, habonetse ubwiherero byaba ari byiza kuko hano haza abantu benshi batandukanye”.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwampayizina M. Grace, aganira na Flash Tv, yavuze ko kwihagarika ku nkombe z’iki kiyaga ari igikorwa kigayitse agasaba abaturage gutanga amakuru, ufashwe akabihanirwa.
Ati “Ntabwo bikwiriye, ni nayo mpamvu usanga tugenda dushakisha ni hehe dukwiye kuba dushyira byibura ubwiherero rusange abantu bakwifashisha kugira ngo dutabare umuntu, ariko usanga hari umuntu wihengetse hirya ye hari urugo yakabaye ageramo akaba yatira ubwiherero ahongaho mugenzi we akamutiza”.
Mu itegeko N°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije mu ngingo yaryo ya 51, biteganijwe ko Guhumanya ahantu rusange n’ah’abikorera hakoreshejwe imyanda ikomoka ku bantu Umuntu wese wituma, wihagarika, ucira, uta ikimyira n’undi mwanda ukomoka ku bantu ahantu hatabugenewe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10,000 FRW) kandi ashobora gutegekwa gusukura aho hantu.


