Abayisilamu bo mu Rwanda basabwe kuguma ku ndangagaciro n’urukundo mu gihe bizihizaga umunsi mukuru wa Eid al-Fitr, umunsi hasozwa igisibo ngarukamwaka cya Ramadhan.
Kuri uyu wa kabiri, itariki 04 Mata, nibwo ibihumbi by’Abanyarwanda bo mu idini ya Islam babyukiye mu masengesho ya Eid al-Fitr yabereye kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo.
Abandi basilamu benshi hirya no hino mu gihugu nabo niko bayazindukiyemo aho batuye bizihiza isozwa ry’ukwezi kw’igifungo cya Ramadhan.
Mbere yo kwizihiza uyu munsi, Abayisilamu bo mu Rwanda basabwe kugumana ibikorwa by’urukundo n’amasengesho kugirango bakomeze kuba abera imbere ya Allah.
Ukwezi kwa ramadhan ngo kukaba ari ukwezi kw’ingenzi ku bizera b’idini ya Islam ku Isi yose kukaba kurangwa n’amasengesho n’ibikorwa by’ubugira neza.

Mu Rwanda, kuri uyu munsi Minisiteri y’umurimo yatanze ikirihuko mu gihugu cyose mu rwego rwo kwizihiza Eid al Fitr.
Mu kiganiro na The New Times, Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, yavuze ko mu gihe cya Ramadhan,usibye gusiba, abizera bakora ibikorwa byo gufasha amatsinda atandukanye y’abatishoboye, kandi akavuga ko ari umuco mwiza ugomba kugumaho.
Mufti w’u Rwanda ati: “Ubutumwa bwanjye n’uko nifuriza Umuryango wa Islam wose Umunsi mwiza wa Eid al-Fitr, mbasaba kubungabunga ibikorwa by’urukundo, bongera kwisuzuma ubwabo kandi begera Allah no gukomeza gukora cyane nk’uko babigenje mu kwezi kw’igisibo.”


