Mwamvuwa Séraphine w’imyaka 68, utuye mu Mudugudu wa Muramba,akagari ka Kamanyenga,umurenge wa Nkanka mu karere ka Rusizi,ari mu byishimo bikomeye cyane nyuma y’ubuvugizi yakorewe na Bwiza.com agasanirwa inzu yari amaze imyaka irenga 3 yarabuze gisanwa, aho abo yiyambazaga bose barimo n’abayobozi ntacyo bamumariraga,agashima ubufatanye bw’ubuyobozi n’itangazamakuru mu gukemura ibibazo by’abaturage.
Nk’uko yari yabitangarije Bwiza.com ubwo yamusuraga ku wa 10 Gicurasi uyu mwaka, Mwamvuwa ngo yasenyewe n’ikorwa ry’umuyoboro w’amazi waciye imbere y’inzu ye,abawukoraga ababuza kumwangiriza inzu ngo bamubwira ko bamena sima yari iri ku muryango bakahacukura bakawuhacisha ariko ko badashobora kugenda batamwubakiye,nyamara yatangajwe no kuva kwa muganga aho yari amaze iminsi arwariye bawukora, agasanga barigendeye,barasize ari umuferege munini barengejeho agataka gake gatwikira amatiyo gusa.
Ngo yabuze uwo abaza atangira kwiruka ku biro by’umurenge wa Nkanka abura igisubizo,abayobozi banyuranye bahagera akabaza ntibigire icyo bitanga,abadepite batandukanye na bo ngo bahagera inshuro 3 abaza yizezwa ko bizakorwa ntibikorwe, uwari Meya w’aka karere Harelimana Frédéric na we ngo abwira uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge ubu wabaye depite mu nteko ishinga amategeko,Uwambaje Aimée Sandrine kuhasana ariko na we agenda atabikoze,umukecuru ahera mu gihirahiro.
Ubwo Bwiza.com yamugeragaho ku wa 10 Gicurasi yagize ati’’ aho gusiga bahasibye nibura bahasize umuferege,abuzukuru banjye baratambuka bakagwamo, ntaho ntabajije ikibazo cyanjye byarananiranye,ahubwo bakambwira ngo ninishakire umucanga bampe umufuka wa sima kandi uwigeze kuza bwa mbere bakihasiga gutya yari yambwiye ko byakorwa nibura n’amafaranga 200.000 na musaza wanjye wabaga mu bwongereza wari warayinyubakiye yamaze gupfa kandi nsanzwe ndi umupfakazi n’ibyo nari mfite byose byarangijwe muri Jenoside yakorewe abatutsi yanantwaye data umbyara. Ayo mafaranga se y’umucanga nayakura he?’’
Nyuma yo gukurikirana iki kibazo,Bwiza.com ikakibaza umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge,Nyirazaninka Antoinette, n’umuyobozi w’aka karere Kayumba Ephrem,umuyobozi w’akarere akizeza kugikurikirana vuba kinakorwaho inkuru yasohotse ku wa 11 Gicurasi uyu mwaka bitarenze icyumweru kimwe uyu mukecuru yari amaze kubakirwa.
Ubwo Bwiza.com yasubiragayo yagize ati’’ nshimiye itangazamakuru ryacu n’ubuyobozi bwacu butihanganira akarengane k’umupfakazi. Ubu narubakiwe neza,abuzukuru banjye barahanyura neza,tuhashyira intebe tukicara tukaganira,ntibagitambuka ngo batsitare ku mabuye yari yaraharunzwe n’abo bacukuraga cyangwa ngo bagwe muri uwo muferege,ndabashimiye cyane n’ahandi hose hari akarengane mujye mujyayo.’’
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge,Nyirazaninka Antoinette na we ashima imikoranire y’ubuyobozi n’itangazamakuru mu kibazo cy’uyu mukecuru. Ati’’ si uko tutabonaga ikibazo cye kandi twaranagikurikiranaga bakatubwira ko ingengo y’imari yari igenewe ibikorwa nk’ibi yarangiye natwe tukabura icyo dukora,ariko ku bufatanye n’itangazamakuru uburyo bwo kumwubakira bwaje kuboneka ubu arishimye rwose namwe turabashimiye cyane imikoranire myiza mu kurenganura abaturage.’’
Rusizi: Umukecuru wasenyewe hubakwa umuyoboro w’amazi arasaba kurenganurwa
Umuyobozi w’aka karere, Kayumba Ephrem na we ashima imikoranire inoze hagati y’ubuyobozi bwe n’itangazamakuru mu gukemura ibibazo by’abaturage,kuko iki kibazo ngo atari akizi ariko aho akimenyeye biciye mu itangazamakuru yahise avugana n’ubuyobozi bw’umurenge umurongo wo kugikemura na we akishimira ko cyakemutse neza,umuturage akarenganurwa.
Umunyamabanga nshigwabikorwa w’uyu murenge Nyirazaninka Antoinette avuga ko hari ibibazo byinshi bigisigaye bikeneye ubuvugizi ngo bikemuke bijyanye n’ahacishwa imiyoboro y’amazi n’insinga z’amashanyarazi abaturage bagategereza ingurane amaso agahera mu kirere,cyane cyane ko hari n’ibikorwa nyuma y’ibya mbere n’ubundi abaturage batarishyurwa,akifuza ko na byo byakemuka abaturage be bakarenganurwa.


