RDC: Imirwano ikaze hagati ya FDLR/CNRD na FARDC yatumye ibiturage bine bishiramo abaturage

Sangiza iyi nkuru

Amakuru aturuka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko byibuze ibiturage bigera kuri bine byo muri Teritwari ya Masisi bimaze gushiramo abaturage kuva ku Cyumweru kubera imirwano imaze iminsi igera kuri itatu ihuje inyeshyamba za FDLR/CNRD n’ingabo za FARDC.

Imirwano hagati ya FARDC n’izo nyeshyamba za FDLR bikekwa ko ari izo mu gice cya CNRD ngo yabereye mu duce twa Loashi na Showa, mu burengerazuba bwa Teritwari ya Masisi nk’uko amakuru aturuka muri sosiyete sivile y’aha avuga.

Aba bavuga ko igisirikare cyongeye kugerageza kubuza inyeshyamba z’Abanyarwanda gushaka inzira izigeza muri Pariki y’Ibirunga zinyuze ahitwa Osso no muri Sheferi ya Bashali. Ariko, ngo inyeshyamba nyinshi zari zifite ibikoresho bihagije ndetse ziri mu mpuzankano nk’iza FARDC, zabashije gutambuka mbere yo kuburirwa irengero.

Iyi nkuru dukesha Radio Okapi iravuga ko inyeshyamba zigera mu 10 zafashwe na FARDC nk’uko umuyobozi wayo muri Teritwari ya Masisi yabitangarije iyi radio.

Imirwano ya mbere yabereye ahitwa Kazinga na Nyamaboko II, kuwa Gatanu ushize, yatumye abaturage bahunga ibiturage bya Loashi, Katuunda na Ngesha, bahungira ahandi nko muri Masisi rwagati.

Biravugwa ko ibitero byagabwe n’umutwe wa NDC–RĂ©novĂ©/Nyatura byari byasenye ibirindiro bya CNRD ahitwa Faringa mu majyepfo ya Teritwari ya rutshuru. Abarwanyi b’uyu mutwe w’Abanyarwanda ngo bakaba icyo gihe barahunze bagana mu bice byo muri Kivu y’Amajyepfo. Gusa, ngo hashize iminsi igera kuri itatu bagerageza gusubira aho birukanwe.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *