Perezida Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda ntiyabashije kwitabira ibirori byo kwizihiza Umunsi Mukuru w’Abahowe Imana wabereye i Namugongo bitewe n’uburwayi butunguranye bw’umupfakazi wa Nyerere, ari we Maria Nyerere wari i Kampala.
Umuntu utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Daily Monitor ko Maria Nyerere w’imyaka 88 yagize ikibazo cy’ubuzima bituma ajya kuvurirwa mu bitaro biri mu Mujyi wa Kampala.
Avuga ko Museveni atabashije kuza muri ibi birori byitabirwa n’isinzi ry’abantu bavuye imihanda yose bitewe n’uko yasoje gusura Maria Nyerere yakererewe. Nyerere ( Maria Waningu Gabriel Magige) ni inshuro ya 13 yikurikiranya aza i Namugongo.
Yagize ikibazo cy’uburwayi mbere y’ibirori nyir’izina gusa ngo ari kwitabwaho n’uwitwa Lindah Nabusayi nk’uko abayobozi ba Uganda babitangaza.

Ibi ngo ni nabyo byatumye yohereza abamwungirije, Ruhakana Rugunda, Minisitiri w’Intebe na Edward Ssekandi, Visi Perezida ngo bitabire uyu muhango.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Ushinzwe Itumanaho mu Biro bya Museveni, Don Wanyama yavuze ko nta kibazo kirimo kuba Museveni atitabiriye uyu muhango cyane ko yari ahagarariwe.


