Ishyirahamwe riharanira ubutabera, ACAJ ryasabye ko umuvugizi w’ Inteko Nshingamategeko mu Ntara ya Lualaba (Kolwezi), Donat Tshimboj akurikiranwa nyuma yaho atangarije ko umunyapolitiki Moise Katumbi agomba kwicwa aramutse ageze muri iyi Ntara.
Abagize iri shyirahamwe riharanira ubutabera muri Repubulika Iharanira Demokrasi ya Congo basabye Umucamanza Mukuru w’ Urukiko rusesa imanza gukirikiranira hafi uyu mudepite mu mvugo ye ishishikariza abaturage kwica umunyapolitiki Katumbi.
Nk’uko bitangazwa na LibreAfrique, Moà¯se Katumbi ngo yaburiwe kutazakandagiza ikirenge cye mu Ntara ya Lualaba kuva ku itariki 25 Gicurasi 2019, ubwo mu mbwirwaruhame ya Depite Donat Tshimboj yagiraga, ati” Ntashobora gukoza ikirenge cye hano muri Lualaba kuko ntabwo ari iwabo kandi nta n’ubwo ahavuka”.
Depite Donat Tshimboj aramutse agejejwe mu Rukiko azakurikiranywaho ibyaha bikurikira ,gushishikariza abaturage amacakubiri ashingiye ku moko, gutegura ubwicanyi bukorewe nyokomuntu ndetse no gushishikarazi abaturage gusubiranamo, nk’ uko bigaragara mu itegeko rya 66 ryo kuwa 7 Kamena.
Umunyapolitiki, Moà¯se Katumbi atangiye guhura n’ ibibazo nyuma y’ iminsi mike amaze atahutse mu gihugu cye aturutse mu Bubiligi aho yari amaze imyaka 3 mu buhungiro.
Katumbi yageze mu gihugu cye ku wa 20 Gicurasi 2019, yakirwa n’ abayoboke be mu Mujyi wa Lubumbashi yabereye Guverineri ndetse anavugwaho guteza abaturage imbere mu rwego rw’ imiyoborere myiza, iterambere ry’ ibikorwaremezo n’ ibindi.


