Nyamasheke: Bababazwa n’uko ababiciye ababo bakabata muri Nyungwe no mu mirima y’ibyayi bakomeje guceceka

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe hibukwa ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi, abafite abo mu miryango yabo bari abakozi b’uruganda rw’icyayi rwa Gisakura ruri mu murenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke, abari abasoromyi b’icyayi n’abandi bose barebanaga n’ubuhinzi bw’icyayi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi bakomeje kwibaza impamvu ababiciye ababo bakabajugunya mu mirima y’ibyayi no muri pariki y’igihugu ya Nyungwe batababwira aho bajugunye, iyo mibiri ngo ishyingurwe mu cyubahiro ahubwo bagakomeza guceceka.

Ni bimwe mu byagarutsweho cyane ubwo muri uru ruganda bibukaga  ku nshuro ya 25 abari abakozi,abasoromyi b’icyayi n’abandi bose barebanaga n’ubuhinzi bw’icyayi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi, kugeza ubu ngo abamaze kumenyekana nk’uko bivugwa n’umuyobozi warwo Mungwakuzwe Yves ngo ni 25 bakaba bagishakisha amakuru kuko batekereza ko  haba hari n’abandi.

Mukasine Olive waharokokeye ariko umugabo we wari umukozi w’uru ruganda akahicirwa,avuga ko ikimushengura kuruta ibindi kuri iyi nshuro ya 25 yibuka umugabo we kimwe n’abandi batutsi bishwe muri Jenoside ari ukubona abamwiciye umugabo,abirirwaga bambaye imyenda ye nyuma yo kumwica n’abirirwaga bamushinyagurira mu buryo butandukanye nyuma yo kumwicira umugabo nta we umubwira aho bamujugunye kandi bose bahari.

Abahinzi nabasoromyi bicyayi basabwe ko uwagira amakuru kubyahabereye yayatanga.
Abahinzi n’abasoromyi b’icyayi basabwe ko uwagira amakuru ku byahabereye yayatanga

Avuga ko hari umwe yagerageje kubaza amakuru y’iyicwa ry’umugabo we ngo amusubiza ko  yari ashinzwe kwica atari ashinzwe kwandurura imibiri y’abishwe,ko  ntacyo akwiye kwirirwa amubaza,   bamwe mu bamwiciye  yaranabagemuriye muri gereza ya Rusizi akabasaba amakuru y’umugabo we n’ubu bakaba barinangiye.

Ati’’kuki ari jye uhora ntanga ubuhamya mvuga ukuntu bazaga bambaye amakoma baza kutwica bajugunya abo bishe muri Nyungwe no mu mirima y’ibyayi  kandi abayambaraga  n’ubu bahari bacecetse? Kuki nkomeza kuvuga ukuntu baduhigishaga imbwa,abo bishe bakabambura imyenda bakayambara kandi abaduhigishaga izo mbwa banambara imyenda y’abacu babaga bamaze kwica barayambaraga  kumanywa nkaba ntababona bambwira aho umugabo wanjye bamushyize? Nzashira intimba nte niba uwitwa  Mbasharugamba Emmanuel wabohoje uru ruganda mu gihe uwaruyoboraga yari ahunze by’igihe gito,   n’ubu  mbona  aho yari atuye adashobora kuza ngo atubwire aho bashyize abantu bacu?’’

Avuga ko atekereza ko hari nk’ibyobo baba barabatayemo  muri iyo mirima cyangwa muri Nyungwe, agasanga hakwiye imbaraga zatuma ababikoze batanga ubuhamya bakabisobanura neza na we agashyingura umugabo we mu cyubahiro,ko ari bwo yazumva aruhutse.

Uhagarariye Ibuka muri aka karere Bagirishya JMV asaba abarokotse Jenoside gukomeza kwihangana.
Uhagarariye Ibuka araba abarokotse Jenoside gukomeza kwihangana

Uhagarariye Ibuka muri aka karere Bagirishya JMV avuga ko muri aka karere habarurwa abatutsi barenga 180.000 bazize Jenoside harimo n’abajugunywe muri Nyungwe,mu mirima y’ibyayi,mu migezi n’ahandi bitazoroha kubonera imibiri,ariko ko bibabaje ko n’igenda iboneka,iboneka ahakorwa ibikorwa remezo kandi ababikoraga bahari,akavuga ko biteye agahinda ariko ari amateka nta kundi byagenda,agasaba abarokotse gukomeza kwihangana.

Umuyobozi w’aka karere Kamari Aimé Fabien,yashimiye cyane ubuyobozi bw’uru ruganda bufata umwanya wo kwibuka aya maboko yarwo yose yiciwe ubusa muri Jenoside yakorewe abatutsi,n’uburyo rwafashije abayirokotse bahakoraga kimwe n’imiryango y’abishwe kongera  kwiyubaka, akavuga ko bakomeje gusaba uwaba  azi aho uwishwe muri Jenoside atabye haba muri Nyungwe,muri iyi mirima  n’ ahandi kuhagaragaza  n’iyo mibiri  igashyingurwa mu cyubahiro.

Umuyobozi wakarere ka Nyamasheke Kamari Aimé Fabien yihanganisha abarokokeye muri uru ruganda rwicyayi.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Kamari Aimé Fabien

Ngo n’ubwo nta mututsi waguye mu ruganda nyirizina ariko ubwicanyi bwabereye muri iyi mirima y’ibyayi no mu nkengero  za pariki y’igihugu ya Nyungwe ari ndengakamere abarokotese bakifuza ko aya mateka atazibagirana,umuyobozi warwo  Mungwakuzwe  Yves abizeza ko hagiye kwandikwa igitabo kuri aya mateka yose, akanavuga ko hagiye gushyirwa imbaraga mu gushishikariza abari baturiye uru ruganda mu gihe cya Jenoside kugaragaza ibyahabereye,akizera ko byazatuma hari n’ababohoka bakagaragaza n’iyo mibiri.

Urwibutso rushyinguyemo imwe mu mibiri yabari abakozi buru ruganda bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi.
Urwibutso rushyinguyemo imwe mu mibiri y’abari abakozi b’uru ruganda bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *