Amakimbirane hagati ya Sheebah na Cindy yageze mu bihangano
Sheebah Karungi na Cinderella Sanyu (Cindy) ni abahanzikazi bo muri Uganda ariko ntibamaze igihe kingana mu muziki. Cindy aracyafata Sheebah nk’umwana mu muziki. Bagiye barangwa n’amakimbirane, bigera n’aho babishyira mu ndirimbo zabo. Izi ndirimbo zabo zuje ubutumwa busubizanya, aka Bebe Cool na Bobi Wine, Mr. Nice na Dudu Baya mu bihe byashize. Mu ndirimbo yise […]
Kubaho mu bushake bw’ Imana bifungura inzira y’ibyo ukeneye byose ( igice cya 2)
Soma Abaroma 12 :1 “ Nuko bene data, ndabingiga kubw’ imbabazi z’ Imana ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishomwa n’ Imana, ari ko kuyikorera kwanyu gukwiriye. Igihe wakiriye Umwami nk’Umukiza wawe, uhita ubyarwa ubwa kabiri. Uba usezeye kuba imbata y’ icyaha, icyari cyo cyose. Ariko unyumve neza ntabwo bivuga ko biba birangiye […]
Paul Muvunyi ushinjwa kunyereza za Miliyari yagejejwe mu bujurire mu Rukiko rw’Ikirenga
Urukiko rw’Ikirenga rwatangiye kuburanisha mu mizi ubujurire bwa Kompanyi Horizon-Sopyrwa iregamo Paul Muvunyi kurigisa umutungo ubarirwa muri za miliyari z’amafranga y’u Rwanda, akayakoresha mu mahoteri ye bwite. Muvunyi arashinjwa kugurisha umutungo, amafaranga akayashyira ku makonti ye bwite. Uregwa aravuga ko ibi bivugwa bitabayeho kuko hari ibimenyetso ko izi sosiyete uko ebyiri zitaranakora ihererekanyabubasha mu mutungo. Abarega […]
Charles Ntakirutinka wafunzwe imyaka 10 n' imboni ye muri demokarasi mu Rwanda
Ikiganiro Bwiza.com yagiranye na Charles Ntakirutinka wabaye muri Guverinoma y’ U Rwanda agafunganwa n’ uwari Perezida w’ u Rwanda Pasteur Bizimungu imyaka 10 yatangaje byinshi bimwerekeyeho. Ntakirutinka avuga ko mu gihe cy’amasezerano ya Arusha yahagarariraga PSD mu biganiro , ari naho yaje guhurira na bamwe mu bantu bari bahagarariye FPR ndetse anamenya ibitekerezo bari bafite […]
Uwatsinzwe urubanza ntitugomba kumuha icyuho cyo kwigomeka ku byemezo b'Inkiko- Urujeni Martine
Ushinzwe kwegereza ubutabera abaturage muri Minisiteri y’Ubutabera, Urujeni Martine, avuga ko mu gihe umuntu yatsinzwe mu rubanza agomba kwishyura, ndetse ko atagomba guhabwa icyuho cyo kwigomeka ku byemejwe n’urukiko. Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Kamena 2019, mu muhango wo gusoza gahunda y’inama nyunguranabitekerezo ku irangiza ry’imanza n’izindi nyandikompesha, zimaze iminsi zibera mu […]
Havumbuwe uko Nelson Mandela yatojwe gukoresha intwaro na Israel itazi ko ari we
Nelson Mandela yatojwe kwirwanaho ndetse n’ibya gisirikare n’ inzego z’ ubutasi za Isirayeli muri Ethiopia ariko akoresheje andi mazina n’ubwenegihugu, nk’ uko amakuru y’ibanga yavuye mu bubiko mu 2013 nyuma y’imyaka myinshi yagiye abigaragaza. Israel ikaba yaramenye ko yatozaga Mandela nyuma yo gutabwa muri yombi. Aya makuru yashyizwe ku mugaragaro bwa mbere n’Ikinyamakuru Haaretz cyo […]
Genda buhoro muri politiki, ni nko kwiyahura- inama kuri Chameleone
Umunyapolitiki Capt. Mike Mukula yagiriye inama umuhanzi Jose Chameleone ushaka kuba Meya w’Umujyi wa Kampala ko yagenda buhoro muri politiki, umukino abona usa no kwiyahura. Ubu ni ubutumwa Mukula yageneye Chameleone ku munsi wa Eid Fitlr. Ati “ Ushobora gutakaza ubutunzi bwawe bwose. Politiki yagusenya.” Mukula avuga ko we ibya politiki yabishingutsemo ahubwo agashyira imbaraga […]
Uganda: Igipolisi kiravuga ko cyataye muri yombi igisambo ruharwa cy’Umunyarwanda
Igipolisi cya Uganda mu Karere ka Kisoro kiravuga ko cyataye muri yombi igisambo kabuhariwe gikomoka mu Rwanda cyari cyarazengereje abatuye Kisoro no mu nkengero zaho. Uyu mugabo watawe muri yombi ngo yitwa Kanyangoga Jean Baptiste, Umunyarwanda uvuga ko ari umutekinisiye ndetse ukora n’amatelephone ku Muhanda wa Mutanda. Iyi nkuru dukesha kimwe mu binyamakuru byo muri […]
Impuhwe z’Imana kuri wowe zirahagije kugirango utabarwe
Soma ibyakozwe n’ Intumwa 14: igice cyose Mu gihe Uri kubona wagerageje kugira icyo ukora ku uruhare rwawe ku ibijyanye n’ ibibazo ufite kano kanya. Ukabona imbaraga zose warufite zirangiriye aho. Ndagira ngo nkubwire ko utagomba gucika intege cyangwa wihebe. Ndagirango nkubwire ko aho imbaraga z’umwana w’ umuntu zirangirira niho amasezerano y’ Imana yadusezeranije aza […]
Guverineri Gatabazi arasaba urubyiruko kugaragaza isura nziza y'u Rwanda rwifashishije imbuga nkoranyambaga
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney arasaba urubyiruko rw’abakorerabushake “Youth Volunteers” rwo muri iyi Ntara, kurushaho kugaragaza isura nziza y’u Rwanda bifashishije imbuga nkoranyambaga bakoresha no kugira uruhare mu kurwanya ibikorwa bishobora kudindiza iterambere. Guverineri Gatabazi wari uyoboye inama yahuje ubuyobozi bw’intara y’Amajyaruguru n’uru rubyiruko rw’abakorerabushake yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 […]
Impinduka muri FIFA zihesheje Infantino kongera kuyobora
Uyu munsi ku wa gatatu, Umusuwisi Jianni Infantino yongeye gutorerwa kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru ku Isi nyuma yo gushimirwa impinduka n’ibibazo yakuye muri uyu mukino. Infantino afite imyaka 49. Yagiye ku buyobozi mu 2016 asimbuye Sepp Blatter washinjwaga kurya ruswa no gutanga ishimwe ku bakozi mu buryo budasobanutse. Iyi manda azayigeza mu 2023. Infantino yazanye […]
Umuryango twifuza ni ufite uburyo bwuzuye mu mfuruka zose z’ubuzima- Umutoni Nadine
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (Migeprof), isobanura ko umuryango wifuzwa mu gihugu ari ufite ubuzima bwiza, umugabo n’umugore bazira amakimbirane, abana biga, abakobwa badaterwa inda zitateguwe, urimo urubyiruko ruzira ibiyobyabwenge n’ibindi bishobora kuwuhungabanya. Mu kiganiro ‘Intambwe Iganje’ kuri RBA, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (Migeprof), Umutoni Gatsinzi Nadine, yasobanuye ko umuryango utekanye ariwo igihugu cyifuza. Yagize […]
Mbarara: Umunyarwanda yapfuye akigera mu rugo nyuma y’iyicarubozo yari yakorewe
Umwe mu banyamategeko baburanira Abanyarwanda muri Uganda, Gawaya Tegulle atangaza ko hari Umunyarwanda, Robert Tumwine waguye mu maboko y’abo mu muryango we nyuma yo gufungurwa n’inzego z’umutekano za Uganda yaragizwe intere kubera iyicarubozo. Mu kiganiro n’itangazamakuru mu minsi mike ishize, abanyamategeko Gawaya Tegulle na Aboneka Michael batangaje ko Abanyarwanda 100 bavuga ko bari basanzwe bakora […]
Igipolisi kishe Abarundi batatu bakekwagaho kugaba igitero mu Nkambi y’Impunzi ya Nduta
Igipolisi cya Tanzania kiciye hafi y’umupaka w’u Burundi Abarundi batatu bitwaje intwaro bakekwagaho kuba abagizi ba nabi bagabye igitero mu Nkambi y’impunzi z’Abarundi ya Nduta. Umuyobozi w’Akarere ka Kibondo yemeje aya makuru y’iyicwa ry’aba batatu ku mugoroba wo kuwa Mbere, yemeza ko bose ari Abarundi. Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri, uyu muyobozi wa […]
Perezida Magufuli yagaragaye mu isoko arimo kugura amafi yitwaje agatebo – Amafoto
Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania yagaragaye bitunguranye mu isoko ry’amafi afite agatebo yari agiye guhahiramo mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya leta yo guca ikoreshwa ry’amasashi. Mu gihugu cya Tanzania ngo si ibisanzwe kubona umugabo atwaye ikintu cyo guhahiramo, by’umwihariko noneho uri ku rwego nk’urwa perezida. Ibi rero Perezida magufuli akaba yabikoze mu rwego […]
Batunguwe no kumva Mufti w'u Rwanda ababwira ubutumwa bohererejwe n’umushumba wa Kiliziya Gatolika
Mu ntangiriro z’igisibo gitagatifu cy’abayisilamu, umuyobozi w’inama ya Papa ishinzwe ibiganiro n’andi madini yashyizweho n’umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi yandikiye ibaruwa imiryango ya kisilamu ku isi ibabwira ko yifatanyije na bo muri iki gisibo. Ibaruwa y’iyi nama y’i Vaticani ikubiyemo ubutumwa busaba ubufatanye, koroherana, guha abantu ubwisanzure mu guhitamo, ubwisanzure mu bitekerezo no kubitanga. […]
RDC: Inyeshyamba zateye ibirindiro bya FARDC zinashimuta impinja ebyiri
Inyeshyamba zitamenyekanye kuri uyu wa Mbere ushize, itariki 03 Kamena zagabye igitero ku birindiro bya FARDC ahitwa Blukwa-Mbi mu Murenge wa Walendu Pitsi, Teritwari ya Djugu, zirangije zinashimuta abana babiri b’impinja. Biravugwa ko FARDC yasubije amasasu yarashweho bigatuma impande zombie zihangana mu gihe kibarirwa mu masaha. Bamwe mu bayobozi gakondo baravuga ko abateye binjiye mu […]
Nyamasheke: Bababazwa n’uko ababiciye ababo bakabata muri Nyungwe no mu mirima y’ibyayi bakomeje guceceka
Mu gihe hibukwa ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi, abafite abo mu miryango yabo bari abakozi b’uruganda rw’icyayi rwa Gisakura ruri mu murenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke, abari abasoromyi b’icyayi n’abandi bose barebanaga n’ubuhinzi bw’icyayi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi bakomeje kwibaza impamvu ababiciye ababo bakabajugunya mu mirima y’ibyayi no muri pariki […]
Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba yakozwe ku mutima n’umuntu wamushushanyije
Umusirikare wa Uganda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yatunguwe ndetse anagaragaza amarangamutima ye nyuma yo kubona igishushanyo cy’isura ye, avuga ko cyakoranwe ubuhanga bitewe n’uko kimugaragaza uko ari. Yabicishije ku rukuta rwe rwa Twitter akurikirwaho n’abasaga ibihumbi 114, ashima umunyabugeni atazi wamwitondeye akamwitegereza nyuma akamushushanya neza. Yagize ati “Nongeye gushima na none umunyempano w’Umugande ku bw’iyi […]
Ambasaderi w’ u Butaliyani mu Rwanda yagiranye ibiganiro n’Umukuru wa Polisi y’u Rwanda
Mu Gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 Kamena uhagarariye igihugu cy’ubutaliyani mu Rwanda Domenico Fornara yagiranye ibiganiro n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda byibanze ku kungurana ibitekerezo ku mikoranire ya polisi z’ibihugu byombi. Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yavuze ko ibi biganiro byibanze ku kongera ubufatanye busanzwe burangwa hagati ya […]
Sudani: Imyigaragambyo imaze kugwamo abantu bagera kuri 60
Umubare w’abigaragambya biciwe muri Sudani umaze kugera kuri 60 nk’uko bivugwa n’Umuryango w’abaganga batavuga rumwe n’ubutegetsi, mu gihe inzego z’umutekano zikomeje kurushaho kugenzura umurwa mukuru Khartoum. Uyu mubare usubiwemo utangajwe nyuma y’imidugararo imaze iminsi ibiri, yatangiye ubwo inzego z’umutekano z’inama ya gisirikare iyoboye Sudani by’inzibacyuho muri iki gihe zarasaga mu bigaragambya badafite intwaro. Amakuru avuga […]
RDC: Abajura bibye ibikoresho by'ahapimirwa Ebola
Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo yatangaje ko mu ijoro ryo ku wa 3 rishyira uwa 4 Kamena, abajura bateye ahapimirwa indwara ya Ebola muri Kamanda, biba bimwe mu bikoresho byifashishwa. Muri ibi bikoresho byibwe harimo mudasobwa ebyiri n’ikindi abaganga bifashisha mu gupima (GeneXpert). Iyi nzu ipimirwamo Ebola iri mu ntara ya Ituri […]