Umusirikare wa Uganda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yatunguwe ndetse anagaragaza amarangamutima ye nyuma yo kubona igishushanyo cy’isura ye, avuga ko cyakoranwe ubuhanga bitewe n’uko kimugaragaza uko ari.
Yabicishije ku rukuta rwe rwa Twitter akurikirwaho n’abasaga ibihumbi 114, ashima umunyabugeni atazi wamwitondeye akamwitegereza nyuma akamushushanya neza.
Yagize ati “Nongeye gushima na none umunyempano w’Umugande ku bw’iyi foto. Ku bw’ibyago si nagize amahirwe yo kumumenya ariko nizeye neza ko bizashoboka vuba”.
Bamwe mu bamukurikira ntabwo bemera ko ari igishushanyo, ahubwo bashimangira ko ari ifoto yafotowe bitewe n’ubuhanga umunyabugeni yabikoranye. Nyindo ati “Ifoto nziza cyane”. Ihunde na we ati “Iyi ni ifoto”.
Muhoozi Kainerugaba ni umugabo w’imyaka 45 y’amavuko, akaba umuhungu w’imfura wa Perezida wa Uganda, Kaguta Museveni. Uyu musirikare ni kenshi agaragarizwa urukundo afitiwe n’abagande cyane cyane urubyiruko, bamushima uburyo yicisha bugufi kandi afite icyubahiro cyo ku rwego rwo hejuru mu gihugu.
Lt Gen Muhoozi ni musirikare w’iki gihugu umaze kugera ku ipeti rya Liyetona jenerali ku myaka ye 45, by’umwihariko akaba n’umujyanama wa se muri Perezidansi ushinzwe ibikorwa bya gisirikare.


