Genda buhoro muri politiki, ni nko kwiyahura- inama kuri Chameleone

Sangiza iyi nkuru

Umunyapolitiki Capt. Mike Mukula  yagiriye inama umuhanzi Jose Chameleone ushaka kuba Meya w’Umujyi wa Kampala ko yagenda buhoro muri politiki, umukino abona usa no kwiyahura.

Ubu ni ubutumwa Mukula yageneye Chameleone ku munsi wa Eid Fitlr.

Ati “ Ushobora gutakaza ubutunzi bwawe bwose. Politiki yagusenya.”

Mukula avuga ko we ibya politiki yabishingutsemo ahubwo agashyira imbaraga ku ishuri rye ryigisha iby’indege.

Haribazwa niba Chameleone iyi nama yayitaye mu gutwi.

Joseph Mayanja uzwi nka Dr. Jose Chameleone aherutse gutangaza ko aziyamamariza kuba Meya w’Umujyi wa Kampala.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Muri uru rugendo, uyu mugabo yamaze gutangaza ko yifatanyije na Depite Robert Kyagulanyi (Bobi Wine).

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *