Inyeshyamba zitamenyekanye kuri uyu wa Mbere ushize, itariki 03 Kamena zagabye igitero ku birindiro bya FARDC ahitwa Blukwa-Mbi mu Murenge wa Walendu Pitsi, Teritwari ya Djugu, zirangije zinashimuta abana babiri b’impinja.
Biravugwa ko FARDC yasubije amasasu yarashweho bigatuma impande zombie zihangana mu gihe kibarirwa mu masaha. Bamwe mu bayobozi gakondo baravuga ko abateye binjiye mu ngo zimwe z’abaturage kandi bagashaka guca imitwe abo basanzemo. Abaturage bakijije amagara yabo ariko basiga abana babiri b’impinja bajyanywe n’izo nyeshyamba.
Iki gitero biravugwa ko cyatumye habaho guhunga ku bwinshi kw’abaturage muri iki gice cyane cyane abatuye Blukwa, Logo Takpa, Largu, Drodro na Maze.
Aba bayobozi gakond kuri ubu bavuga ko bahangayikishijwe n’abanyeshuri cyane cyane abitegura ikizamini gisoza amashuri abanza biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane, itariki 06 Kamena bakora Ikizamini cya Leta.
Barasaba guverinoma kurangiza ibikorwa by’inyeshyamba muri iki gice nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ikomeza ivuga.
Umuvugizi wa FARDC muri Ituri, Lt. Jules Ngongo, we avuga ko abo bantu bitwaje intwaro batatanyijwe nyuma y’igitero ingabo za leta zagabye mu birindiro byazo ahitwa Wago.
Ngo bamwe muri bo nibo babashije kwihisha mu baturage kugirango batere ibirindiro bya FARDC. Yongeyeho ko batandatu muri bo kandi bishwe, hagafatwa n’imbunda 2 za AK 47.
Â


