Mbarara: Umunyarwanda yapfuye akigera mu rugo nyuma y’iyicarubozo yari yakorewe

Sangiza iyi nkuru

Umwe mu banyamategeko baburanira Abanyarwanda muri Uganda, Gawaya Tegulle atangaza ko hari Umunyarwanda, Robert Tumwine waguye mu maboko y’abo mu muryango we nyuma yo gufungurwa n’inzego z’umutekano za Uganda yaragizwe intere kubera iyicarubozo.

Mu kiganiro n’itangazamakuru mu minsi mike ishize, abanyamategeko Gawaya Tegulle na Aboneka Michael batangaje ko Abanyarwanda 100 bavuga ko bari basanzwe bakora ibijyanye n’ubucuruzi n’abari mu by’ibwiriza butumwa bafunzwe n’inzego z’umutekano za Uganda.

Ku kibazo cy’uyu Munyarwanda wari ufite umuryango mu Karere ka Mbarara, Tegulle yagize ati “ Mu byumweru bike bishize, Robert Tumwine yararekuwe nyuma yo gukorerwa iyicarubozo. Yajugunwe mu rugo rwa mushiki we  i Mbarara ameze nk’uwapfuye. Nyuma y’igihe gito yaje gupfa. Niba hari amategeko yicwa nkana, si ikibazo cy’abafunzwe, ni icy’inzego z’umutekano.”

Abanyamategeko bagenzi be bavuga ko uburenganzira bw’abakiliya babo bwirengagijwe

Muri iki kiganiro kandi Abanyamategeko b’Abanyarwanda bafungiwe muri Uganda batangaza ko uburenganzira bw’abakiliya babo bubangamiwe na Leta ya Uganda.

Ikinyamakuru The Obderver dukesha iyi nkuru kivuga ko aba Banyarwanda bataratangarizwa ibyaha bashinjwa ariko ko bakomeje gufatwa nabi aho bafungiwe.

Mu kunga mu bivugwa n’aba banyamategeko, Umunyamabanga w’Umuryango w’Abanyamategeko muri Uganda, Francis Harimwomugasho yavuze ko imiryango ikwiriye kwinjira muri iki kibazo kugira ngo gishakirwe umuti.

Tegulle avuga ko batunguwe n’itangazo rya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda ryo kuwa 17 Gicurasi 2019 ryavugaga ko abafatiwe muri Uganda ari abari mu bikorwa binyuranyije n’amategeko.

Avuga ko ikintu cy’ukuri kiri muri iri tangazo, ari uko Kutesa yemera ko Uganda yataye mur yombi Abanyarwanda.

Ati “Ibisigaye byose ntacyo bivuze. Ni ukugenda avuga utuntu duke ku bibazo by’ingenzi bigoye abantu n’imiryango yabo. Abana babuze ababyeyi babo, abagore babuze abagabo babo baburiwe irengero.”

Avuga ko abafashwe batemerewe kubonana n’imiryango yabo, abababuranira n’abaganga. Avuga ko bamwe bakomeje gukorerwa iyicarubozo kugira ngo batange amakuru mu gihe bo bananiwe kumvisha Uganda ko hakwitabazwa amategeko mu gukemura ibi bibazo.

Harimwomugasho we yavuze ko akomejwe gutangazwa n’uburyo Uganda itumva ubuasabe bw’aba banyamategeko ngo igeze aba Banyarwanda imbere y’ubutabera.

Ikibazo cy’ifatwa no gukorerwa iyicarubozo kw’Abanyarwanda muri Uganda kimaze imyaka ibiri. Uganda yagaragaje ko ititeguye kubirega nyuma y’ubusabe bw’u Rwanda.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

U Rwanda rwafashe icyemezo cyo kugira inama Abanyarwanda kuba baretse kujya muri iki gihugu mu gihe ibi bibazo bitarakemuka.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *