Perezida wa Turkiya n'umugore we babaye abahamya mu bukwe bwa Ozil

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Turikiya, Recep Tayyip Erdogan n’umufasha we, Emine babaye abahambya mu by’amategeko mu bukwe bw’umukinnyi Mesut Ozil bwabereye muri Istanbul.

Ozil ukinira Arsenal mu Bwongereza yashyingiwe Amine wari usanzwe ari umunyamideri, umukinnyi wa filime, akaba yaranabayeho nyampinga wa Turkiya.

Muri iki gihugu, ubukwe butari ubw’idini bukorwa bifashishije abahamya. Mu Cyongereza, umugabo twamwita ‘Best man’, mu gifaransa tukamwita ‘Garcon d’honeur’. Nyakubahwa Erdogan yabaye Best man wa Ozil ejo hashize muri ubu bukwe.

Ozil afite inkomoko ya Turkiya ariko yari yarahisemo gukinira ikipe y’igihugu y’Ubudage yanafashije gutwara igikombe cy’isi mu 2014.

Mu mwaka ushize, Ozil yifotoje na Erdogan mbere y’igikombe cy’isi, Abadage baramunenga.

Ubwo yatangazaga ko asezeye mu ikipe y’Ubudage, Ozil yashinje ivangura ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Budage, abafana n’itangazamakuru. Yashingiraga kuri ibi byo kwifotozanya na Erdogan.

Associated Press

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *