Umugabo wanjye yabyutse mu ijoro, mukurikiye nsanga arimo gusambanira kuri robine n’umukozi wacu

Sangiza iyi nkuru

Umugabo wanjye dufitanye abana batatu, umukuru afite imyaka 8, mu myaka yose igera mu 10 tumaranye nibwo bwa mbere mufashe anca inyuma, gusa ikimbabaje ni uko yansize mu buriri akajya gusambana n’umukozi wacu w’umukobwa, hanze kuri robine.

Uko byagenze: Twararyamye rwose nta n’ikibazo dufitanye, noneho kubera ko murikaritsiye yacu amazi asigaye akunda kuza muri iyi minsi ahagana saa kumi z’igitondo, umukozi niwe wabyukaga akajya kuyareka, agasubira kuryama amajerekani yose ayavomye.

Naje gutungurwa no kubona saa kumi zigeze umugabo wanjye akajya kumukomangira ku cyumba ngo byuka ureke amazi yaje, rimwe na rimwe nkumva asohoye amajerekani, amubwira ngo voma aya, nurangiza ikinge, mbese nkumva arimo kumuha amabwiriza.

Byakomeje kuba, ariko nza kubyibazaho, nti uyu mugabo igihe twabaniye cyose ko nta wundi mukozi nigeze mbona abyuka agafasha akazi, n’urugwiro nabonaga bagirana rukantera kwibaza byinshi.

Ubwo yari abyutse, nagize amakenga, hashize nk’iminota 10 nsohoka bucece, ngeze hanze nsanga umukobwa yabyutse asohokana akamatola gato kari kegetse mu cyumba aryamamamo ariko barimo gusambaniramo, mbese hasi hejuru byakomeye.

N’umujinya mwinshi nahise mfata urubase rw’amazi ndubacubura hejuru, umugabo amuvaho ankubita muri urwo rukerera, si nzi niba ari njyewe wenda waba warakoze ikosa muri ako kanya ku buryo nari gukubitwa.

Bwarakeye umukobwa ndamwirukana ariko amakuru mfite ni uko ashobora kuba anafite inda. Ubu umugabo wanjye amaze icyumweru atari mu rugo, mubaza aho ari akambwira ngo ubugoryi mfite nibushira nzamubwire atahe.

Mungire inama kuko ubu ndicara nkibaza ikosa naba mfite nkaribura, nasubiza amaso inyuma nkireba nanatekereza kuri uwo mukozi nkibaza impamvu umugabo yaba yaransize mu buriri akajya gusambana na we hanze mu mbeho by’umwihariko. Mungire inama, nkore iki?

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *