RDC/Masisi: Inyeshyamba za FDLR zakozanyijeho n’igisirikare cya FARDC

Sangiza iyi nkuru

Harabarwa imidugudu ine yo muri teritwari ya Masisi, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, ubu isigariye aho nyuma yaho abaturage bavuye mu byabo bagahunga imirwano imaze iminsi hagati y’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC n’inyeshyamba za FDLR zikomoka mu Rwanda.

Radio Okapi itangaza ko iyi mirwano yatangiye ku wa Gatanu tariki ya 2 Kamena 2019, mu duce twa Loashi na Showa duherereye mu Burengerazuba bwa teritwari ya Masisi, aho ngo FARDC yashakaga guhagarika urugendo rwa FDLR yaganaga muri Pariki ya Virunga, bityo izi nyeshyamba zari zifite intwaro zikomeye ndetse n’impuzankano zisa n’iz’abasirikare ba Leta, bakozanyaho.

Iyi radiyo itangaza ko abasaga 10 b’inyeshyamba bafashwe na FARDC, mu duce twa Kazinga na Nyamaboko II, abaturage bo mu duce twa Loashi, Katuunda na  Ngesha imirwano yatangiriyemo, bakaba baravuye mu byabo.

Inyeshyamba za FDLR zimaze imyaka igera kuri 25 mu mashyamba ya Congo, zigizwe na bamwe basize bakoze jenoside mu Rwanda mu 1994, by’umwihariko uyu mutwe wa FDLR ukaba ufatwa nk’uwiterabwoba.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *