Abaturage b’umurenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi,aba kamanyola muri Kongo n’aba Rugombo mu Burundi bavuga ko nubwo harikiri ibibazo ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi bikibangamiye imigenderanire n’imihahiranire yabo ariko muri rusange uko imyaka ishira urwikekwe rwagendaga rurangwa hagati y’abaturiye iyi mipaka rugenda rushira bakabyishimira,bagasabwa kwirinda icyasubiza inyuma ubumwe,imigenderanire n’imihahiranire yabo.
Babisabwe n’umuryango Never again Rwanda,ubwo mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi hahuriraga bamwe mu bahagarariye amatsinda yo kubaka amahoro( GDP) barimo n’urubyiruko bo muri ibi bihugu uko ari 3,baganira ku mibanire yabo n’ibishobora kuyibangamira ngo byirindwe,bishimira cyane cyane ko ibyitwa ibitekerano n’urwikekwe rwakundaga kuba cyane cyane hagati y’abanyarwanda n’abanyekongo byarangiye bakaba babanye nta wishisha undi,basaba ko n’ibitagenda neza hagati y’uRwanda n’uBurundi byakosoka imigenderanire ikarushaho kuba myiza.
N’ubwo muri ibi biganiro bigamije amahoro habonetse umurundi umwe gusa muri 15 bari bitezwe ngo ntibikwiye guca intege abagize aya matsinda ahubwo bakwiye gukomeza guharanira ko imigenderanire irushaho kuba myiza mu myaka iri imbere urujya n’uruza rukazongera kuba nko mu bihe byashize.
Daniela Iteka uturuka mu Burundi asanga iyo hari amahoro n’imigenderanire myiza hagati y’abaturage baturiye imipaka n’ubukungu bwabo bwiyongera,bityo abaturiye ibi bihugu uko ari 3 bakaba bagomba kwirinda icyahungabanya amahoro hagati yabo.
Ati “N’ubwo hakiri utugorane mu migenderanire yacu n’abanyarwanda dutuma nk’ubu naje jyenyine twagombaga kuba benshi ariko tuzi ko abayobozi bacu badushakira umuti kuko ntawe udakunda amahoro, kandi ni cyo natwe nk’urubyiruko duharanira tunifuza kuko iyo ibihugu bibanye neza byanze bikunze abaturage babyo barakungahara kuko bahora bakeneranye. Twifuza amahoro hagati yacu kandi ni yo duharanira kuko kuba Imana yarashyizeho ibi bihugu ngo biturane atari impanuka ahubwo yashakaga ko guturana byungura ababituye kandi ubwo ubushake buhari bizagerwaho neza.’’
Umwarimu muri Kaminuza akaba n’umushakashatsi ku mahoro I Bukavu muri Kongo, Bwija Mkako Placide yabwiye Bwiza.com ko yishimira imibanire myiza iri hagati y’abaturiye imipaka ya Kongo n’u Rwanda na Kongo n’u Burundi n’uruhare abayobozi babgiramo.
Ati ’’Ntibyari byoroshye mu myaka mike ishize kugira ngo umunyekongo aze mu Rwanda yumve atekanye, kuva Kamanyola ukarara nko mu Bugarama cyangwa I Kamembe byo byari nk’inzozi kubera ko twishyiragamo ko abanyarwanda ari indyarya n’abicanyi natwe bakagira ibyo batwikeka,ariko ibiganiro nk’ibi hagati y’abaturiye ibi bihugu n’ubushake bwa politiki byagize akamaro gakomeye cyane, turabana neza tutishishanya n’ugize ikibazo kigakemuka mu mahoro tugasaba ko byakomeza.’’
Kazenga Déo uhagarariye itsinda ryo mu Bugarama ashimira umuryango Never again Rwanda washyizeho ibiganiro nk’ibi kuko hari nk’igihe abanyabugarama bajyaga guhinga I Kamanyola muri Kongo bagahohoterwa ntibagire n’aho babariza,ariko ubu uhohotewe akegera abagize itsinda nk’iri muri icyo gihugu bamufasha kurenganurwa, kubona n’urubyiruko ruhura rugakina umupira rugahana n’ubuhamya bw’aho ruvuye n’aho rugeze mu mibanire myiza ni intambwe ikomeye idasubira inyuma.
Umuyobozi wungirije wa Never again Rwanda Eric Mahoro avuga ko ibiganiro nk’ibi byabaye ingirakamaro cyane mu gukuraho igihu cy’urwikekwe cyarangwaga hagati y’abaturiye iyi mipaka cyakonjeshaga ubuhahirane n’imigenderanire myiza,akavuga ko iyo bikorwa batumira n’abashinzwe abinjira n’abasohoka ku mipaka ihuza ibyo bihugu ku mpande zose bakanasobanurira abaturage amategeko agenga kwambukiranya imipaka kugira ngo hatagira abayica bitwaje ko batayazi,agasaba buri muturage wambukiranya umupaka kubahiriza amategeko yagera no mu gihugu agiyemo akitwara neza .
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem avuga ko bashyigikiye cyane guhura nk’uku muri aya matsinda kuko bituma hari byinshi bikemuka bitari kumenyekana,na we agasaba ko byajya biba kenshi n’ubuyobozi bukabimenya kugira ngo imibanire myiza hagati yabo itange umusaruro ufatka mu mibereho yabo.



