Rashid Mkwela, umuturage muri Tanzania yubatse inzu mu mapine y’imodoka atagikoreshwa. Abona ko ubu buryo bwafasha leta kubungabunga ibidukikije, bakanabyaza umusaruro amapine ashaje yafatwaga nk’atagifite agaciro.
Iyi nzu igaragara mu ishusho y’amapine; hejuru, mu mpande, mu muryango no mu irembo igaragara nk’idashamaje ariko mo imbere ifite iteye kijyambere, kuko harimo ibyumba bikeye kandi byujuje ibyagombwa.

Mu rurimi rw’Igiswahili, Rashid yaganiriye na Bongo 5, ikinyamakuru gikorera muri iki gihugu, akibwira ko yakoresheje amapine arenga 1000 kugira ngo iyi nzu yuzure. Amafaranga yakoresheje ayubaka yo ngo asaga 10,000,000 z’amashilingi ya Tanzania. Mu mafaranga y’u Rwanda zirakabakaba muri miliyoni enye (4,000,000 RWF). Yayubatse mu mezi atandatu.
Rashid yakoresheje amapine mu bwubatsi kugira ngo abungabunge ibidukikije ndetse anafashe leta muri politiki yo guca ibikoresho bitabora n’amaplasitiki. Abona ko ari byiza kuyabyaza umusaruro nk’uyu kuruta kuyata cyangwa bakayakoresha ibindi byakwangiriza ibidukikije.
Ngaya amashusho y’ikiganiro kirimo amashusho y’inzu hagati ya Rashid na Bongo 5 :


