Kwita ku mibereho myiza y'abagore ni inshingano za OIF- Louise Mushikiwabo

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, Louise Mushikiwabo, aravuga ko ibihugu byose bigize uyu muryango bifite inshingano zo kuvugurura imibereho y’abagore.

Inama Mpuzamahanga ku burezi bw’Abakobwa no guhugura abagore yateguwe n’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, yabereye I Ndjamena muri Tchad yarangiye kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 19 Kamena.

Muri iyi nama, OIF yahamagariye amahanga kuvugurura imibereho y’abagore mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa.

Kuri Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru wa OIF, ngo ibihugu byose biri muri uyu muryango bifite inshingano zo kuvugurura imibereho y’abagore nk’inkingi ya mwamba mu iterambere rya Afurika.

Ati: “ Hakenewe ubushake bwa politiki buhagije mu gihe kandi bugera ku bintu byose bishyiraho uburinganire hagati y’abagabo n’abagore. Ni ngombwa ko abagiseta ibirenge uyu munsi mu kohereza abakobwa babo ku ishuri bumva ko ari inyungu zabo nk’umuryango .”

Yakomeje avuga ko biri no mu nyungu z’igihugu, mu nyungu z’umugabane mwiza wa Afurika kandi ari mu nyungu z’isi yose muri rusange.

D9ccHnwW4AELtkj

Abitabiriye iyi nama baboneyeho gusaba ko hashyirwaho imikoranire y’ibihugu bigize umuryango ku bijyanye n’imibare n’uburezi, no gushyiraho uburyo bwo gukurikirana iterambere ry’uburezi bw’abakobwa no guhugura abagore mu gice gikoresha Igifaransa.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *